Ibi babishingira ku buryo abakobwa bakora mu nzu z’ubwogoshero bita ku bagabo mu gihe baba bari kubakarabya mu mutwe bamaze kogoshwa.
Umurisa Joselyne umubyeyi w’abana bane utuye mu Murenge wa Gatsata yemeza ko nyuma kumenya ibikorerwa abagabo muri Saloon de Coiffure, yahisemo kujya aherekza umugabo we mu gihe agiye kwiyogoshesha.
Yagize ati “Bitewe n’uburyo numvise abagabo batandukanye bemeza ko hari igihe abakobwa baboza mu mutwe bakunda kubakoraho, bikagera naho bananirwa kubava imbere batabasigiye amafaranga, byatumye mpitamo kujya mperekeza uwanjye igihe cyose ashatse kwiyogoshesha.”
Yakomeje yemeza ko umugore udacunze neza, aba bakobwa bararura umugabo we akazashiduka asigaye amuca inyuma kubera uko aba yitaweho.
Umwe mu basore baganiriye na IGIHE, yatangaje ko nawe imyitwarire y’abakobwa bakora mu nzu z’ubwogoshero yigeze gutuma ashaka kuba hari uwo yagira inshuti.
Yagize ati “Hari uwabinkoreye nshaka kumutereta.Yateye ibice bimwe na bimwe gukanguka. Nagize isoni mbura uko mpaguruka ngo ngende nta kintu muhaye. Umuntu ugukorera serivisi koko ukayishima, ni ngombwa ko ugira icyo umuha.”
Abo bakobwa ngo bahembwa make ariko bagacyura menshi
Abakobwa bakora mu nzu z’ubwogoshero, ngo ntabwo bahembwa amafaranga atubutse ariko kubera akazi kabo, bacyura amafaranga aruta aya bamwe bafite imirimo ikomeye kandi yiyubashye mu gihugu.
Uwase ukora muri Saloon de Coiffure yagize” Rwose njye sinakubeshya tubona amafaranga menshi ku buryo ku munsi njye ntashobora kubura amafaranga ibihumbi 10 abagabo nogeje baba bampaye ariko sinavuga ko kuba bayampaye ari uko tuba dukundana, babikora nko kunshimira gusa.”
Bivugwa ko abakobwa benshi boza abagabo mu mutwe muri Saloon de Coiffure zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bahembwa amafaranga atarenze ibihumbi 30 ku kwezi ariko bakaba binjiza arenze ibihumbi 100 bahabwa n’abagabo.



















TANGA IGITEKEREZO