00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Abagore bafite ubumuga bugarijwe n’abagabo bababeshya urukundo

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 31 May 2013 saa 01:46
Yasuwe :

Bamwe mu bagore n’abakobwa bafite ubumuga bavuga bugarijwe bikomeye n’abagabo bababeshya ko babakunda, bamara kubatera inda nkibongere kubikoza.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo bavuga ko abo bagabo banabanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsi, bamara no kubatera inda bakababuza kuzavuga uwabateye inda kuko aba yumva ar’igisebo kubyarana n’ufite ubumuga
Sifa, atuye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge afite ubumuga bw’amaguru yombi, agendera mu igare (…)

Bamwe mu bagore n’abakobwa bafite ubumuga bavuga bugarijwe bikomeye n’abagabo bababeshya ko babakunda, bamara kubatera inda nkibongere kubikoza.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo bavuga ko abo bagabo banabanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsi, bamara no kubatera inda bakababuza kuzavuga uwabateye inda kuko aba yumva ar’igisebo kubyarana n’ufite ubumuga

Sifa, atuye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge afite ubumuga bw’amaguru yombi, agendera mu igare ry’abamugaye, akaba afite abana babiri badahuje Se.

Yagize ati "Umugabo twabyaranye umwana wa mbere yamfashe ku ngufu, uwo twabyaranye uwa kabiri ni umusore ucuruza inkweto, yambwiye ko ankunda nemera kuryamana nawe, yajyaga ansura kenshi mu rugo, ariko akambuza kuzagira uwo mbwira ko dukorana imibonano mpuzabitsina, amaze kuntera inda ntiyagarutse"

Nadia avuga ko atuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, afite ubumuga bw’ubugufi, akora akazi ko kumesa imyanda mu ngo z’abantu, akabona amafaranga yo kumutunga no gukodesha inzu abanamo n’umwana we.

Yagize ati” Se w’uyu mwana ni umushoferi, kandi afite umugore babana byemewe n’amategeko, yabwiye ko nta muntu ngomba kubwira ko ari we twabayaranye, aheruka kumfasha umwana akiri uruhinja, ubu agize imyaka itatu sinkimubona’’

Bamwe mubo twaganiriye bamugaye basabiriza ku mihanda bavuga ko hari abagabo bababeshya urukundo bagamije kubarira amafaranga baba basabye.

Mariya atuye ku Gitega mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Tumaranye imyaka itatu ambwira ko ankunda, twarabyaranye namaze kubona ko ambeshya urukundo, ahubwo akunda amafaranga muha”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abamugaye Emmanuel Ndayisaba yatangarije IGIHE ko kubera ko bamwe mu bafite ubumuga baba barihebye, bumva ko nta gikundiro bafite, iyo hagize ubabeshya urukundo bahita bamera ibyo ababwiye byose, ariko kandi ngo hari abahohoterwa nta n’urukundo babeshywe, bagaterwa inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati ”Icyo kibazo kirahari, baterwa inda n’abagabo bakababuza kuvuga ko aribo babyaranye, iyo bigeze ku batumva ho biba ibindi bindi, iyo tubimenye turabikurikira, hari abo tujyana mu nkiko tukajya no gupimisha ADN”

Yakomeje avuga ko abagore bafite ubumuga badakwiye kujya bihererana ihohoterwa baba bakorewe, kandi ko inzego z’ibanze zikwiye kugira uruhare mu kugaragaza abakoze iryo hohoterwa aho kubahishira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages