Kigali: Abagera ku 2000 bashaka akazi bagiye guhuzwa n’abagatanga

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali ubinyujije mu Kigo cyawo gihuza abashaka akazi n’abagatanga (Kigali Employment Service Center) wateguye igikorwa kizwi nka ‘Job Net’ kizahuza abashaka akazi n’ibigo bigatanga.

Iki gikorwa ni ku nshuro ya Karindwi kigiye kuba, uyu mwaka kikaba giteganyijwe kuba tariki ya 3 Ukuboza kikabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Biteganyijwe kandi ko abashaka akazi bagera ku 2000 n’ibigo bitanga akazi bigera ku 100 bizacyitabira.

Umuyobozi w’agateganyo wa Kigali Employment Service Center, Ayebazibwe Pulicano, yatangaje ko uyu mwaka hateganyijwe udushya twinshi nk’aho bamwe mu bigeze kunyura muri iki kigo bashaka akazi bazaba bari mu batanga akazi.

Ati “Agashya tuzanye uyu mwaka ni uko mu batanga akazi hazaba harimo abigeze guca mu kigo cyacu bashaka akazi bazaba berekana ko noneho bageze ku rwego rwo kugatanga n’ibindi bamaze kugeraho.”

Ayebazibwe yakomeje asaba ibigo bitanga akazi kwitabira igikorwa kibahuza n’abashaka akazi mu mubare munini, bakazana n’amahirwe atandukanye ashobora gufasha abashaka akazi kukabona.

Ntakirutimana François uri mu bafashijwe na Kigali Employment Service Center avuga ko mbere yo kumenya iki kigo yumvaga ko azajya yirirwa ashakisha hirya no hino ariko ngo nyuma y’aho akimenyeye byanamufashije kubona amahirwe yo kujya kwiga mu Buhinde.

Yagize ati “Ntaragana iki kigo numvaga ubuzima ari ugushakisha, ariko ngeze hano nasabye kwiga hanze kuko nabonaga internet y’ubuntu ngira amahirwe ndabyemererwa njya kwiga mu Buhinde. Ngarutse nabwo bamfashije kubona ibiraka muri World Vision.

Muri Job Net esheshatu zimaze kuba, abagera ku 1179 bamaze kubona akazi, mu gihe abagera 1009 bagiye babona amahugurwa atandukanye.

Iki kigo gitanga amahugurwa atandukanye ku bantu bashaka akazi kugira ngo babategure kujya guhangana ku isoko ry’umurimo. Ikindi ni uko abamaze kwandikwa mu bitabo by’iki kigo iyo habonetse amahirwe y’akazi cyangwa imenyerezwa babanza kwigishwa no guhabwa inama z’uko bazitwara bageze mu kazi.

Kigali Employment Service Center imaze kugirana amasezerano n’ibigo byigenga birenga 120 mu Rwanda, bikaba biyiha abakozi cyangwa abimenyereza umwuga iyo hari umwanya ubonetse.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bihuza abashaka akazi n’abagatanga bitatu harimo icya Kigali, ikiri i Huye n’icya Musanze. Biteganyijwe ko vuba aha hazaba hafunguwe n’ikindi i Rubavu na Nyagatare.

Iki gikorwa gihuriza hamwe urubyiruko rushaka akazi hamwe n'ibigo bikeneye abakozi
Abayobozi batandukanye baba bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .