Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemereye IGIHE ko uyu mubyeyi wavutse mu 1959 yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Mata 2017, n’abantu bataramenyekana.
Gusa yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane niba urupfu rwe rufitanye isano no kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Andi makuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mubyeyi wari warahungiye mu Bubiligi nyuma akaza kugaruka mu Rwanda, yabaga mu rugo wenyine akaba yari afite umuzamu waharindaga.
Mu masaha ya saa tatu nibwo abo bantu baje, umuzamu abafunguriye bamutera ibyuma bamusiga bazi ko yapfuye binjira mu nzu bica Iribagiza, mbere yo kugenda basiga bacanye buji iruhande rw’igitanda.

TANGA IGITEKEREZO