Kicukiro: Polisi yafashe uwari umaze iminsi ashakishwa kubera ubwambuzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2020 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga yafashe umuntu wari umaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.

Uyu musore w’imyaka 31 yafashwe nyuma y’uko hari haratangiye ibikorwa byo kumushakisha bitewe n’amakuru yari yatanzwe n’ikigo cy’itumanaho yakoragamo ubwo bujura.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro, SSP Burahinda Ntacyo, yavuze ko uyu muntu yari amaze iminsi ashakishwa kuko ikigo cy’itumanaho cyari cyaramaze kumenya ko agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’ubwambuzi.

Yagize ati “Yagendaga abikuza amafaranga ku bakozi batanga serivisi zo kubikuza amafaranga kuri telefoni. Kubera ko amafaranga yabikuzaga yari mu kibazo, umukozi wamaraga kumubikuriza umurongo wa telefoni yakoresheje amubikuriza ikigo cy’itumanaho cyahitaga kiwufunga.”

Yari amaze iminsi abikora, uku gufunga uwo murongo byatumye abakozi bajya kubaza mu kigo cy’itumanaho bakababwira ko umuntu barimo kubikuriza ayo mafaranga ari ayo yibye ndetse ko arimo gushakishwa.

SSP Burahinda avuga ko uwo muntu yari yaribye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, ayashyira ku mirongo ya telefoni itandukanye.

Ati “Kugira ngo afatwe ni uko ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena yagiye mu Kagari ka Kamashashi abikuza amafaranga ibihumbi 100 Frw, uwamubikurije yakomeje kumukurikiza amaso abona agiye ahantu ariherereye akuyemo umurongo wa telefoni (Sim Card) arayihekenya.”

Yaramukurikiranye aramufata ndetse ahamagara inzego z’umutekano ziramufata. Kuri ubu arimo gukurikiranwa n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga.

Abatanga serivisi zo kubitsa no kohereza amafaranga basabwa kujya bitondera abo baha izo serivisi kuko harimo abajura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .