00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi irakongoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 April 2024 saa 05:25
Yasuwe :

Inzu y’umuturage utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yafashwe n’inkongi irakongoka.

Ibi byabaye ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024.

Iyi nzu ikimara gufatwa n’inkongi, abaturage bagerageje kuyizimya birabananira bahita bahamagaza Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi basanga inzu yamaze, bagerageza kuzimya kugira ngo idakongeza n’izindi.

Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko iyi nzu yafashwe n’inkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi.

Uwitwa Habiyambere Emmanuel ati “ Ni insinga z’amashanyarazi zayiteye kuko zaturaguritse n’inzu ihita ifatwa yose.”

Kubwimana Abdul yagize ati “ Urebye ni insinga z’amashanyarazi zateye iyi nkoongi, habayeho gukoranaho kw’insinga bashiduka inzu yose itangiye gufatwa.”

Yavuze ko iyo Polisi idatabarira ku gihe n’izindi nzu zose zegeranye n’iyahiye zari gufatwa n’iyi nkongi nazo.

Nyir’inzu wirinze ko kugira byinshi, yatangaje ko atari yamenya agaciro k’ibintu bye iyi nkongi yangije.

Iyi nkongi yangije byinshi
Inkongi yatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages