00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Impanuka yahitanye umumotari

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 July 2023 saa 10:35
Yasuwe :

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, habereye impanuka yahitanye umumotari abandi barakomereka.

Yabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga hafi n’umudugudu w’abamugariye ku rugamba.

Ababibonye babwiye IGIHE ko imodoka ya Hilux yaturukaga mu Murenge wa Masaka, yerekeza mu cyerekezo cyo mu Mujyi, yagonganye na moto yari itwaye umugenzi yaturukaga mu Murenge wa Nyarugunga igana i Masaka.

Imodoka ikimara kubagonga ngo umumotari we yahise apfa ariko umugenzi akomereka byoroheje. Hakomeretse n’umunyonzi wari utwaye igare mu gihe umushoferi w’imodoka we nta kibazo yagize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève, yahamirije IGIHE aya amakuru anavuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro n’Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kanombe.

Ati “Ni byo iyo mpanuka yabaye, hariya ku muhanda ugana ku mudugudu w’abamugariye ku rugamba. Yahitanye umumotari, abandi bakomeretse bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kanombe.”

Abakomeretse uko ari batatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Masaka mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru.

Abamotari bagerageje kwihutira gutabara ariko basanga mugenzi wabo yahise ashiramo umwuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages