00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Ikamyo yakuruye umunyegare mu mapine, iramuhitana

Yanditswe na

Felicie & Williams

Kuya 16 November 2014 saa 08:32
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 16/11/2014, umusore Suleiman Elias watemberaga ku igare yahitanywe n’ikamyo igenda yamugonze ikamukurubana mu mapine. Polisi iremeza ko umurambo wavanywe mu mapine aho wari wahagamye.
Impanuka yabaye hagati ya saa saba n’igice na saa munani, ubwo ikamyo yari itwaye essence yagongaga Suleyman wari ku igare, umushoferi ntanahite abimenya ikamukurura mu mapine yayo kugeza ashizemo umwuka. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda ujya I Remera ku Giporoso, (…)

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 16/11/2014, umusore Suleiman Elias watemberaga ku igare yahitanywe n’ikamyo igenda yamugonze ikamukurubana mu mapine. Polisi iremeza ko umurambo wavanywe mu mapine aho wari wahagamye.

Impanuka yabaye hagati ya saa saba n’igice na saa munani, ubwo ikamyo yari itwaye essence yagongaga Suleyman wari ku igare, umushoferi ntanahite abimenya ikamukurura mu mapine yayo kugeza ashizemo umwuka. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda ujya I Remera ku Giporoso, aho bita kuri Godiyari (Good-Year), ni mu mudugudu wa Bumanzi, akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi yo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yemeje amakuru y’iyo mpanuka atangaza ko umurambo uri ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Avugana na IGIHE yagize ati” tariki 16 Ugushyingo 2014 saa saba n’igice z’amanywa mu mudugudu wa Bumanzi, akagali Nyakabanda, umurenge Niboye mu karere ka Kicukiro, habereye impanuka y’ikamyo yari ipakiye essence, rumoroke yayo yagiye ikurura umunyegare Suleiman Elias mu mapine yayo ahita yitaba Imana. Polisi ikaba yavanye umurambo w’uwo munyegare mu mapine aho wari wahagamye, ubu umurambo we uri ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.”

Ikamyo ya Rukururana yagonze Elias ni iyo mu bwoko bwa SCANIA, ifite ibirango bibiri T120 ANW na T529 APJ Yari itwawe na Deo George Moshi. ICP Kabanda yavuze ko uyu mushoferi yahise atoroka, aracyashakishwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages