Ku wa 1 Kamena 2020, nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22.5, n’ubwiherero 31,932 byitezweho kuba byuzuye bigakoreshwa amashuri asubukuye. Byubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, abaturage bagatanga Umuganda.
Ni ibyumba by’amashuri Guverinoma yiyemeje kwihutisha mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo abana bakora bajya ku ishuri.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Kicukiro muri Nzeri haba hubatswe ibyumba by’amashuri 406 n’ubwiherero 543 mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.
Ibyatashywe uyu munsi ni ibyumba 68 n’ubwiherero 78 bifite agaciro ka miliyoni 530 Frw, byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi; bije bisanga ibindi byumba 36 n’ubwiherero 36 byubatswe ku ngengo y’imari ya Leta bifite agaciro ka miliyoni 290 Frw.
Byose hamwe bikaba ibyumba 104 n’ubwiherero 114 byatwaye miliyoni 820 Frw aribyo bigize icyiziro cya mbere cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 11 Kanama 2020.
Mu byumba by’amashuri byatashywe harimo iby’ishuri rishya rya Cyankongi ryitezweho kugabanya urugendo rw’amasaha arenga abiri abana bakoraga bajya kwiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rusheshe mu Murenge wa Masaka.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko bizatuma abana bari basanzwe biga n’abazatangira ishuri mu mwaka utaha biga neza bisanzuye kandi bikorohera abarimu.
Ati “Ahitwa Cyankongi ni ishuri rishyashya ryubatswe kugira ngo rikemure ikibazo cy’ingendo ku bana bavaga Cyankongi baza kwiga hano Rusheshe. Hanyuma hano dutashye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruseshe turi kugabanya ikibazo cy’ubucucike kugira ngo abana bari basanzwe bahiga n’abandi bazahatangira bisanzure bubahirize umwanya w’abana bake mu ishuri.”
Yavuze ko gusoza ayo mashuri n’icyiciro cya kabiri kigize n’ibyumba gikomeje bigaragaza ko inzego z’ibanze ziteguye ku buryo igihe amabwiriza ya Guverinoma yafungura amashuri abana bakwiga nta kibazo.
Umubyeyi witwa Musabyemariya Claudine urerera ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rusheshe yavuze ko bizatuma abana babo bigaga barenga 60 mu ishuri biga bisanzuye.
Ati “Ishuri twaryishimiye cyane, abana iyo bageze mu rugo batubwira ko biga ari 60 cyangwa 70 mu cyumba kimwe. Urumva cyari ikibazo gikomeye cyane, ariko noneho kuba twagize umugisha w’uko amashuri yiyongera abana bacu baziga bisanzuye.”
Icyiciro cya Kabiri cy’ibyumba by’amashuri n’ubwiherero byiganjemo ibigeze mu isakara kigizwe n’ibyumba 338 n’ubwiherero 465. Ibyumba byose muri Kicukiro bizuzura bitwaye miliyari 2.5Frw.
Ku rwego rw’igihugu ibyumba by’amashuri 22505 n’ubwiherero 31932 bizuzura bitwaye miliyari 123 Frw.
Mu byumba bishya by’amashuri biri kubakwa hirya no hino mu gihugu harimo ibyongerwa ku mashuri asanzwe, hari n’amashuri mashya ari guhangwa, mu byiciro bitandukanye yose yitezweho kugabanya ingendo n’ubucuzike ku buryo nibura abanyehsuri bagera ku mpuzandengo y’abana 45 mu cyumba cy’ishuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!