00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Hatewe Igiti cy’Icyizere cy’ejo hazaza h’abafite ubumuga

Yanditswe na

Victor Dusabe

Kuya 23 May 2015 saa 06:08
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ku bikorwa by’intangarugero byakozwe na Padiri Joseph Fraipont Ndagijimana, mu Kigo cy’Abafite ubumuga giherereye i Gikondo-HVP Gatagara/Gikondo hatewe igiti cy’Icyizere cy’ejo hazaza h’abafite ubumuga butandukanye.

Ibiti byatewe birimo ibyera imbuto ziribwa n’ibindi biti bisanzwe.

Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015 kiri muri gahunda y’Icyumweru cyahariwe kuzirikana ku bikorwa by’ubugiraneza byasizwe nk’umurage na Padiri Fraipont watangije ikigo cyita ku bafite ubumuga.

Nteziryayo Jean Pierre, umuyobozi w’Ikigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara/Gikondo yagize ati “Iki giti cyatewe ni igiti cy’icyizere ku bafite ubumuga; kikaba no mu rwego rwo kuzirikana ku bikorwa by’intangarugero byasizwe na Padiri Fraipont.”

Umuyobozi wa HVP Gatagara-Gikondo

Guhera mu 2009 kugeza ubu, ibigo bya HVP Gatagara bimaze guha uburezi abana bafite ubumuga bagera ku 5,686.

Abafite ubumuga bitabwaho ku bufatanye bw’inzego za Leta, abakorera bushake biganjemo abihayimana ndetse n’imiryango itandukanye.

Marceline Ntukabumwe, ushinzwe ibikorwa by’abafite ubumuga mu karere ka Kicukiro avuga ko abafite ubumuga aria bantu nk’abandi bafite uburenganzira nk’ubw’abandi ndetse bagomba kwitabwaho.

Yongeraho ko akarere gateganya ingengo y’imari buri mwaka igenewe abafite ubumuga ndetse hashyizweho n’inzego zitandukanye kugeza ku rwego rw’umudugudu zibakorera ubuvugizi n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza yabo.

Mbere abafite ubumuga barahishwaga ariko ubu bashyirwa mu bandi ndetse bakanajyanwa mu bigo byabagenewe bikomoka kuri Padiri Fraipont kuri ubu mu Rwanda hakaba habarirwa ibigo by’abafite ubumuga bigera kuri bitandatu.

Abafite ubumuga bigishwa imirimo itandukanye irimo ubudozi, ubworozi n’ubuhinzi, bagakorerwa ubugororangingo ndetse bakanashakirwa insimbura ngingo.

Padiri Fraipont yavutse mu 1919, ahabwa ubupadiri mu 1946; mu 1957 aba umwarimu muri Christ Roi I Nyanza. Yitabye Imana mu 1982 asiga ashinze ikigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara.

Umwe mu babyeyi ufite umwana ufite ubumuga yateye igiti cy'Icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages