Iyi mibiri yabonetse kuri uyu wa 31 Kanama 2023, hafi ya Sitasiyo ya lisansi ya Mount Meru, aho abakozi bari bari gusiza ikibanza iyi sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli ishaka kwaguriramo ibikorwa byayo.
Uretse imibiri habonywe n’ibirimo imyenda, ifoto y’uwo bikekwa ko yishwe, habonetse matela, isuka n’ibindi bikoresho bigaragara ko ari ibyo mu rugo.
Umwe mu bahaye amakuru IGIHE bari mu bikorwa byo gutunganya icyo kibanza cya Sosiyete icuruza lisansi, yavuze ko mu gihe bari gutunganya icyo kibanza, babonye ibice by’umubiri, imyenda n’iyo matela bahita bahagarika ibikorwa barimo bahamagaza inzego z’ubuyobozi.
Ati “Twabonye imyenda, imibiri, matela irimo amaraso n’inkweto nk’imiguro ibiri. Tukimara kubibona twahise tumenyesha ubuyobozi bw’umurenge batwoherereza abantu baza kureba ndetse batwara ibyo twabonye byose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kicukiro, Utatsineza Eric nawe yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya amakuru bihutiye kuhagera bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge bafata iyo mibiri, n’ibindi bimenyetso byabonywe babijyana ku kagali kugira ngo habanze hashakishwe amakuru.
Ati “Ubu Ibuka iri gushakisha amakuru kugira ngo imenye neza koko niba uwo muntu yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa niba ari undi muntu wari usanzwe ahashyinguwe. Kugeza ubu nta yandi makuru turabona.”
Iyo mibiri ibonetse nyuma y’indi 32 na yo bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 iherutse kuboneka muri Stade Amahoro, imibiri yabonywe n’abari mu mirimo yo kuvugurura iyi stade.
Nubwo hashinze imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, mu bice bitandukanye by’igihugu haracyagaragara imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside rimwe na rimwe ugasanga abantu banze gutanga amakuru.
Icyakora ubuyobozi bw’igihugu, inzego zitandukanye ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntibahwema gusaba ko abantu bazi ahashyizwe iyo mibiri gutanga amakuru ubundi igashyingurwa mu cyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!