00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: BSC yishyuriye Mituweli imiryango 500

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 30 December 2024 saa 09:36
Yasuwe :

Ikigo gicuruza Internet, Broadband Systems Corporation (BSC) cyatanze ubufasha butandukanye ku batuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Byimana burimo no kwishyurira Mituweli imiryango irenga 500.

Mu gikorwa cyabaye ku wa 28 Ukuboza 2024, aba baturage bo mu Kagali ka Karama, mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bahawe ibirimo amata, internet y’ubuntu hagamijwe kwishimana nabo mu minsi mikuru no guteza imbere imibereho yabo muri rusange.

Ushinzwe ibikorwa by’iterambere n’abafatanyabikorwa muri BSC, Jean de Dieu Tuyishime, yavuze ko bashyize internet ahantu hakunze guteranira urubyiruko, cyane ku bibuga bya basketball na volleyball kugira ngo urubyiruko ruhahurira rubashe kwidagadura mu buryo butandukanye.

Ati “Twabonye ko ahabera imikino n’imyidagaduro haba urubyiruko rwinshi, ni yo mpamvu twahisemo kuhageza itumanaho rihesha abantu ubumenyi n’inyungu mu buryo burambye.”

Yasabye kandi urubyiruko rukoresha iyi internet kujya ruyikoresha mu bikorwa biruteza imbere kandi binateza imbere Igihugu.

BSC yanatanze inkunga ku miryango 500 idafite ubushobozi bwo kwiyishyurira Mituweli ndetse banatanga amata ku bana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu barererwa mu irerero ry’abana riri muri uyu mudugudu.

Tuyishime ati “Twatekereje no ku bindi bifitiye abaturage akamaro kugira ngo dufatanye mu iterambere ry’imibereho yabo muri rusange ndetse duha abana amata kugira barusheho kugira imikurire myiza.”

Umurezi wita ku bana bo muri iryo rerero witwa Nyiramundanikure Celine yashimiye BSC ati “igikoma abana bahabwa n’ababyeyi ntikiba gihagije rero iyo tubonye inyunganizi nk’iyi y’amata bifasha umwana gukura neza no kugira ubuzima bwiza, rero barakoze cyane.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, Gakire Boniface, yashimiye BSC ku bikorwa byayo by’indashyikirwa, agaragaza ko nka internet bahawe izafasha urubyiruko kwiga kumenya amakuru agezweho mu buryo bwihuse.

Ati “Uretse ibyo, bashyize intebe ku bibuga by’imikino ubu abaturage bacu barareba imikino bicaye neza kandi bisanzuye.”

BSC ivuga ko izakomeza kuba hafi y’abaturage, kandi ko izakomeza gutanga ubufasha butandukanye bufite intego yo kuzamura imibereho y’abaturage.

BSC yashyikirije ubuyobozi bw'Umudugudu w'Icyitegererezo wa Byimana inkunga ya Mituweli izishyurirwa imiryango 500
Abakozi ba BSC basuye irerero ryo mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Byimana, abarererwamo bahabwa amata
Ibibuga by'imikino itandukanye byo mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Byimana byashyizwemo internet y'ubuntu bikozwe na BSC
Abakozi ba BSC basuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Byimana
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iterambere n’abafatanyabikorwa muri BSC, Jean de Dieu Tuyishime aganira n'abaturage bo mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Byimana uherereye mu Karere ka Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .