Abishwe n’iyi mpanuka ni Habimana Ezechiel w’imyaka 37 na Nshimyumuremyi Alexis w’imyaka 37.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yasabye abantu kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye nta bikoresho bibarinda impanuka, anasaba abakora aka kazi ko na bo bajya bamenya ubuzima bwabo mbere y’uko bishora ahantu hatameze neza kuko bishobora kubaviramo urupfu.
Yagize ati "Abantu bitwararike igihe bagiye gucukura kuko bashobora kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima kandi bitwaze ibikoresho byabugenewe igihe bari muri uwo mirimo. "
Yasabye by’umwihariko abafite sosiyete zicukura amabuye y’agaciro kujya batunganya neza inzira z’aho abakozi babo banyura mu birombe bacukura amabuye, kandi ibirombe bitagikoreshwa bigasibwa.
Yibukije kandi ba nyiri sosiyete zicukura amabuye y’agaciro gushyira abakozi babo mu bwishingizi kandi bakanubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umurimo wabo.



















TANGA IGITEKEREZO