Ni ibirori byabaye ku wa 10 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro iri shuri riherereyemo, byitabirwa n’abayobozi b’ishuri, abafatanyabikorwa n’ababyeyi barerera kuri iri shuri.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishuri rya Saint Joseph, Irankunda Jolly, yavuze ko ubufatanye bw’ababyeyi baharerera no kugira abarimu b’inzobere biri mu bifasha abana gutsinda ku rwego rwiza.
Yagize ati “Ikintu kidufasha ni ubufatanye n’ababyeyi ku buryo usanga abana bagera mu rugo bagafashwa kugira ngo babashe gutanga umusaruro. Ikindi ni abarimu dufite, kuko tuba dushaka ko umwana atsinda bigendeye k’uko twateguye umwarimu n’ubufatanye bw’ababyeyi.”
Yagaragaje ko bakomeje gushyira imbaraga mu masomo arimo n’indimi zirimo n’Ikinyarwanda kugira ngo abana bazamuke bazi no kukivuga neza, asobanura ko izindi gahunda bafite zirimo no gushyira Igiswahili mu masomo batanga kugira ngo bafashe abana kumenya indimi zindatukanye.
Umuyobozi wa Saint Joseph, Nteziyaremye Jean Pierre, yashimiye abanyeshuri bitwaye neza, agaragaza ko bamwe baje bataramenya kuvuga neza ariko umuhate bagize watumye baba intyoza.
Ati “Tubashimiye umuhate mwagaragaje, mwaritanze kandi rwose umusaruro turawubona. Mukomereze aho n’andi mashuri mukomejemo muzakomeza mwitware neza.”
Yasabye abasoje amashuri abanza kuzaba ba Ambasaderi beza barangwa n’ubupfura, ubuhanga n’ubushishozi bijyana n’ubukiristu, ndetse asaba ababyeyi gukomeza gukurikirana abana mu biruhuko, bakomeza gushyira mu bikorwa ubufatanye bafitanye.
Nteziyaremye yanashimiye abarimu ku murava n’ubwitange bakorana akazi ndetse anashimira ababyeyi ku mikoranire myiza hagati yabo n’ubuyobozi bw’ishuri.
Umuyobozi w’ishuri yasabye ababyeyi kujyana abana mu biruhuko bya ‘summer camp’ kugira ngo bafashwe kongera ubumenyi mu mibare ndetse ko hari na ghunda yo kwigisha abana kubyina imbyino gakondo kuko ishuri ryashatse inzobere zizabigisha.
Umunyeshuri wasoje amashuri abanza, Ishimwe Byamungu Giselda, yavuze ko kuva atangiye amashuri y’inshuke, kugeza ubwo asoje abanza, yahawe ubumenyi budasize no gutozwa kubana neza n’abandi.
Ishimwe yashimiye ubuyobozi bw’ikigo bwabigizemo uruhare, ndetse agaragaza ko azakomeza kwitwara neza no kugendera ku ndangagaciro yaherewe muri iri shuri.
Uretse abanyeshuri 126 basoje amashuri abanza, hari n’abasoje amashuri y’inshuke 64 bakaba bagiye gukomereza mu mashuri abanza. Kugeza ubu, iri shuri rifite abanyeshuri 730.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!