00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abana basaga 100 bafite ikibazo cy’imirire mibi, baherewe indyo yuzuye mu ruhame

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 February 2017 saa 09:40
Yasuwe :

Akarere ka Kicukiro katangije ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi nyuma y’aho bigaragaye ko abana bagera kuri 17% bavuka mu miryango ikennye bugarijwe n’iki kibazo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi binyujijwe muri gahunda yitwa “Shisha Kibondo”,umuhango wabereye mu Murenge wa Gahanga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kicukiro, Baingana Emmanuel, we yavuze ko batangije iyi gahunda ya “Shisha Kibondo” mu murenge wa Gahanga kuko ari ho hagaragaye abana benshi bafite ikibazo cyo kugwingira.

Yagize ati “ Ni byo ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’ibiri kirahari kuko 17% ni abana benshi, rero turifuza kukirandura burundu. Iyi gahunda ya ‘Shisha Kibondo’ turashaka kuyigeza ku bantu bose bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka ibiri n’ababyeyi batwite kugira ngo tubafashe kukirwanya.”

Yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’imirire mibi kidaterwa n’ubukene ahubwo giterwa n’imyumvire mibi cyane cyane ko abana benshi bagaragayeho imirire mibi bakomoka mu Murenge wa Gahanga kandi ari umwe mu mirenge igemura ibiribwa mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “ Ni ikibazo cy’imyumvire kuko usanga umuturage yorora inkoko, amagi yose akayajyana ku isoko cyangwa yorora inka amata yose akayagurisha ntagire ayo aha abana.”

Umubyeyi witwa Musabyimana Valentine wo mu Mudugudu wa Rugando I, ufite umwana wagaragayeho imirire mibi, we yemeza ko biterwa n’ikibazo cy’ubukene.

Yagize ati “ Guteka indyo yuzuye turabizi kuko barabitwigishije ahubwo ikibazo n’icy’ubushobozi buke. Waba umara nk’iminsi ibiri utarabona igihumbi cyo guhaha, iyi ndyo ukayibona ute? Nkanjye ndya iyo naciye inshuro ku buryo iyo ntabonye aho mpagasa abana baburara.”

Muri uyu muhango, Akarere ka Kicukiro kagaburiye abana 108 indyo yuzuye ndetse kanaha ababyeyi babo ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri yitwa “ Shisha Kibondo” kugira ngo barwanye imirire mibi.

Mu gihugu hose, abana bagera kuri 38% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira biturutse ku mirire mibi.

Ababyeyi bagaburira abana babo indyo yuzuye
Ibiryo bifite intungamubiri ababyeyi basabwe kujya bagaburira abana babo
Baingana Emmanuel, Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages