Kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri ni bwo hizihijwe imyaka icumi KIAC imaze ifasha abafitanye amakimbirane mu Rwanda mu nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abakemurampaka n’abanyamategeko bo mu bihugu bitandukanye ku isi, aho barebera hamwe uko ibigo by’ubukemurampaka byagira uruhare mu iterambere rya Afurika.
KIAC yashyizweho mu rwego rwo gukemura amakimbirane akomoka ku masezerano y’ubucuruzi, ikaba imaze kubaka izina mu ruhando rw’amahanga biturutse ku mikorere yayo myiza nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Mugabe Victor.
Ati “Ugereranyije n’imyaka 10 ya mbere y’ibindi bigo mpuzamahanga nkemurampaka bikomeye, KIAC yubatse izina ryiza mu ruhando rw’ibigo mpuzamahanga by’ubukemurampaka ubu iri mu bigo biyoboye ibindi muri Afurika. ”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yavuze ko ari byiza kuba ibihugu bya Afurika biri gushyira imbere uburyo bwo gukemura impaka.
Ati “Birashimishije kuba ibihugu byinshi bya Afurika n’ahandi bakomeje guteza imbere uburyo bwo gukemura impaka, aho inkiko zifasha kandi zikubaha imikorere y’ibigo nkemurampaka; ibi bizatuma ibihugu byacu biba ahantu haboneye ku ishoramari ndetse bigire n’uruhare mu iterambere."
KIAC yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro mu 2012; mu myaka icumi ishize imaze gukemura impaka zigera kuri 208. Izigera kuri 40% zari iz’abanyamahanga ikaba ikomeje kugira uruhare mu gufasha abashoramari n’abacuruzi mu gukemura impaka zituruka ku masezerano y’ubucuruzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!