00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khalilou Fadiga na Laura Georges bagaragaje icyabafashije kubaka ibigwi mu mupira w’amaguru

Yanditswe na Iradukunda Jean de Dieu
Kuya 15 October 2022 saa 10:28
Yasuwe :

Khalilou Fadiga na Laura Georges baganirije abanyeshuri biga muri Kepler ku rugendo rwabo mu mupira w’amaguru, banavuga ibyo wabagejejeho kuva batangiye kuwukina na nyuma yo kuwuvamo. Nk’abakinnyi bakiniye ku mugabane badakomokaho babwiye aba banyeshuri ko bisaba umutima ukomeye.

Laura Georges w’imyaka 38, yakiniye amakipe atandukanye arimo Paris Saint-Germain, Olympique Lyon na Bayern Munich.

Khalilou Fadiga we yakiniye amakipe arimo Club Brugge, Auxerre, Bolton Wanderers n’andi.

Bombi bahuriye ku kuba umupira w’amaguru barawutangiye bakiri bato, bibaha kuwukunda no kuwitaho mu buryo ubwo aribwo bwose. Kubikora mu bihugu batakomokagaho byatumaga hari byinshi bibaca intege ariko bakomeza guhatana.

Fadiga yabwiye abanyeshuri ba Kepler ko bafite amahirwe yo kuba bakina umupira kandi bakagera kure bifuza, kuko ubwenge aribwo bukina umupira ku kigero cyo hejuru cyane.

Ati “Umupira w’amaguru ni umukino muri rusange ukinwa no mu mutwe ku kigero cya 90%. Ibindi byose biza byunganira ubwonko bwawe. Impamvu y’ibi ni uko umwanzuro ugiye gufata wose mu mupira usaba kuwutekerazaho byihuse kandi neza.”

Laura Georges we yavuze ko byamusabye umutima ukomeye kugira ngo akine mu Ikipe y’u Bufaransa ariwe mwirabura wenyine.

Ati “Mu mupira w’amaguru bisaba kwihangana no kugira ubushake. Ntabwo iyo nza kuba ntabasha kwihangana nari kubigeraho. Ninjye mwirabura wakinaga umupira w’amaguru ndi umukobwa mu gihe cyanjye nkinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.”

“Muri icyo gihe bamwe bambazaga niba mva amaraso nk’ayabo, bakambaza niba niyumva nk’umuntu rimwe na rimwe bakampamagara inkende n’andi mazina. Narihanganye kuko narinzi ko inzozi zanjye nifuza ngomba kuzigeraho.”

Aba bakinnyi bari kumwe n’abandi batanu bakanyujijeho mu mupira w’amaguru, bari mu Rwanda muri gahunda ya ‘Legends In Rwanda’ igamije gutegura Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

Khalilou Fadiga yabwiye abanyeshuri ko bakwiriye kujya bakora bizigama kugira ngo batazabura uko babaho mu bihe bigoye
Laura Georges yabwiye abanyeshuri inzira igoranye yanyuzemo kugira ngo abe uwo ari we
Abanyeshuri ba Kepler College babwiwe ko batagomba gucika intege bitewe n'intego bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages