00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kepler College yemejwe nka kaminuza nshya mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 April 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Guverinoma yemereye Kepler College gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y’igihe ikora nka gahunda y’amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu ni yo yafashe icyo cyemezo, nyuma y’igenzura rimaze igihe rikorwa n’inzego zirimo Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru na Kaminuza, HEC.

Umwe mu myanzuro y’iyi nama uvuga ko yemeje "Iteka rya Minisitiri ryemerera Kepler College gutangira gukora rikanayiha ubuzimagatozi.”

Guhabwa ubu uburenganzira bivuze ko Kepler College izaba ishobora kwishyiriraho gahunda z’amasomo ndetse igatanga impamyabumenyi bijyanye.

Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, binyuze kuri Twitter, yavuze ko biteguye gutangiza porogaramu z’amasomo zitanga amahirwe y’imirimo, zishingiye ahanini ku micungire y’ibikorwa (management) n’ikoranabuhanga.

Yakomeje ati "Ku ikubitiro, porogaramu ijyanye n’imicungire y’imishinga izatangira vuba aha."

Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n’abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza.

Yakira abanyeshuri batsinze ibizamini bahabwa nyuma yo kubona impamyabumenyi zisoza amashuri y’imisumbuye, baba abo mu Rwanda n’abo mu Karere. Ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu nkambi ya Kiziba ibamo impunzi z’abanye-Congo. Mu 2021 yafunguye ishami muri Ethiopia.

Abanyeshuri bayo babanza gutegurwa binyuze mu masomo y’ingenzi atangwa muri gahunda y’ibanze ya Kepler (Kepler Foundation Program), bakabona ubumenyi bw’ibanze nko mu ikoranabuhanga, gukoresha ururimi n’ubundi bumenyi butuma umunyeshuri azabasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Nyuma y’iyo porogaramu ba banyeshuri nibwo binjiraga muri gahunda y’amasomo ya SNHU izwi nka College for America, bagahitamo amasomo biga ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Kepler ivuga ko mu igenzura yakoze, nibura abanyeshuri 90% barangizamo amasomo babona akazi mu gihe cy’amezi atandatu.

Kepler itanga amasomo afasha abanyeshuri kwitwara neza ku isoko ry'umurimo
Abanyeshuri basoje amasomo muri Kepler
Umuyobozi mukuru wa Kepler, Nathalie Munyampenda, mu muhango wo gusoza amasomo ku wa 2 Ukuboza 2021
Kepler ifite icyicaro i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages