00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya n’u Rwanda ku isonga y’ibyagujije cyane bishora mu mishinga y’iterambere muri EAC

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 August 2018 saa 07:49
Yasuwe :

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bimaze kuguza akayabo k’umwenda wa miliyoni 651,8 z’amadolari muri Banki y’Ubucuruzi n’iterambere rya Afurika (TDB), ifite icyicaro gikuru, i Bujumbura mu Burundi.

Ayo mafaranga yose byayasabye bifite intego zo kongera umuvuduko mu mishinga igamije iterambere ry’ibikorwa remezo, u Rwanda na Kenya bikaba aribyo byatse menshi.

Iyi Banki ifite umutungo mbumbe ungana na miliyari enye z’amadolari ya Amerika, yahaye ibihugu binyamuryango, inguzanyo z’asaga miliyari 2.62$, biro y’inama yayo yemerera ibihugu bya EAC miliyari 1,651$ bishora mu mishinga igamije iterambere.

Kenya niyo yagujijemo inguzanyo nini ingana na miliyoni 651.8$, ikurikirwa n’u Rwanda rwagujijemo miliyoni 361.02$, Uganda iguzamo miliyoni 226.83$, Tanzania iguzamo miliyoni 191.67$ mu gihe u Burundi aribwo bwagujijemo make, miliyoni 26.13$.

Kenya iheruka gufatamo kandi inguzanyo y’igihe gito ya miliyoni 250$, kuri ubu irimo umwenda rusange ungana na miliyoni 402.3$ igomba kuba yishyuye bitarenze Nyakanga umwaka utaha.

Mu mwenda wose u Rwanda rufite, rurateganya kwishyura miliyoni 291.9$ mu myaka ibiri iri imbere.

Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rubarizwamo byiyemeje ko amadeni yabyo adakwiriye kurenga 50 % by’umusaruro mbumbe (GDP). Banki y’Isi iteganya ko amadeni y’u Rwanda azaba ageze kuri 47.1 % bya GDP mu mwaka wa 2018, agere kuri 48.7 % muri 2019.

Nk’uko The East African yabitangaje, hari miliyoni 350$ iyi banki yagurije u Rwanda, ruyashora mu mushinga wo gutunganya uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rushobora gutanga Megawatt 80, ukaba umwe mu yo ruhanze amaso izongera ingufu z’amashanyarazi ku kigero cya 40%.

Uganda yateganyaga kwishyura miliyoni 108,8 z’amadolari mu mpera z’uyu mwaka, gusa ngo hari miliyoni 226.83$ yagurijwe ntiyayakoresha icyo yayagurije.

Iki kinyamakuru kivuga kandi ko Uganda nayo iteganya kuguza izindi miliyoni 350$ izifashisha mu kuvugurura ubwikorezi bwo mu kirere.

Mu kwezi gushize, Tanzania yagujijemo miliyoni zisaga 400$ izifashisha mu kubaka umuhanda wa gariyamoshi n’uruganda rutunganya Gas, gusa mu myaka ibiri iri imbere iki gihugu kikaba giteganya kwishyura miliyoni 40.1$ mu mwenda wose wa miliyoni 154.08$ gisigayemo.

Ubwo yari muri Tanzania mu kwezi gushize, Perezida wa TDB, Admassu Tadesse, yashimye ubushake iki gihugu gifite mu kwagura imishinga y’iterambere ryacyo irimo iy’amabanki, ubuhinzi, inganda n’ibikorwa remezo.

Kenya imaze kwaka inguzanyo nyinshi ishora mu mishinga y'ibikorwa remezo irimo no kubaka imihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages