Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi ku biro bikuru by’akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Kenny Gasana ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itumanaho yakuye muri Boise State University, yatangiye gukina umukino wa basketball nk’umukinnyi wabigize umwuga mu 2007.
Mu mwaka wa 2010, Gasana yakiniye ikipe yo mu gihugu cya Maroc, Chabab Rif Al Hoceima, mu 2014 yerekeza mu ikipe ya Gezira yo mu Misiri.
Muri 2019, Gasana yasinyanye na REG BBC yo muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda aho nyuma y’amezi make yaje kwerekeza mu ikipe y’abakeba ya Patriots BBC mu Ukwakira uwo mwaka.
Ni umukinnyi wa Bahrain Sports Club ariko muri Gicurasi 2022, yongeye gutizwa muri REG BBC iherutse gusezererwa Irushanwa rya Basketball Africa League, BAL.
Kenny Gasana yavutse ku ya 9 Ugushyingo mu 1984, avukira i San Antonio, muri Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba n’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyo kipe mu marushanwa atandukanye.
Mu mategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), umukinnyi aba yemerewe guhabwa icyangombwa cyo guhagararira igihugu runaka n’iyo yaba atagifitemo inkomoko. Urugero ni nka Prince Ibeh, umunya-Nigeria ukinira u Rwanda.
Gusa icyo cyangombwa ntabwo gisimbura ubwenegihugu, ku buryo ugifite atagira uburenganzira bungana n’ubw’abenegihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!