Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 ku cyicaro gikuru cya KBS giherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo.
Ni ishuri rizajya ritangirwamo amasomo y’igihe gito aho abashoferi n’abakanishi bazajya bigishwa imikorere y’imodoka z’amashanyarazi nyuma bagahabwa akazi muri KBS, abandi bakagashakirwa mu zindi sosiyete.
Ku nshuro ya mbere batangiye guhugura abashoferi 43 n’abakanishi 25.
Umwe mu bashoferi bari guhabwa amahugurwa muri KBS Training Center, Yussuf Sebarindwi, yavuze ko izi modoka z’amashanyarazi zizabafasha koroshya akazi kuko zitagoye kuzitwara.
Ati “Imodoka z’amashanyarazi zoroshya akazi kuko kuzitwara ntibisaba imibare myinshi, ikindi aya masomo yatumaze impungenge twazigiragaho bitewe n’ubumenyi bucye twari dufite.”
Nyirabatagatifu Chantal na we wari usanzwe ari umushoferi w’imodoka nini, yavuze ko uretse kwigishwa gutwara izi imodoka z’amashanyarazi, bigishwa n’uburyo bwiza bwo kwita ku bagenzi, bityo ko bagiye kujya batanga serivisi inoze ku bo batwaye.
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Bus Service, Charles Ngarambe, yasobanuye ko mu guhitamo abaza guhambwa amasomo y’igihe gito, bagendera ku ruhushya rwo gutwara bafite, agaragaza ko bahabwa amahugurwa ari ku rwego mpuzamahanaga ku bijyanye no gutwara no gukora imodoka z’amashanyarazi.
Ati “Twabanje guhitamo abafite uruhushya rwo gutwara rwo ku rwego rwa D1 kandi bafite byibura amashuri atatu yisumbuye kugirango bagire ubumenyi buhagije kuri izi modoka zikoresha amashanyarazi mu gihe kingana n’amezi atatu.”
Ngarambe yongeyeho ko uretse kwigisha abasanzwe batwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bafite na gahunda yo guhugura abantu ku giti cyabo mu rwego rwo kugendana n’ibigezweho kandi babungabunga ibidukikije.
Mu mwaka wa 2025, biteganyijwe ko KBS izigisha abashoferi bagera kuri 268 muri bo 43 baratangiye. Hazigishwa kandi abakanishi 45 muri abo 25 batangiye guhabwa amasomo.
KBS yatangaje ko iki gikorwa kizatwara ingengo y’imari y’angana na miliyoni 500 Frw azakoreshwa mu kugura ibikoresho no kwishyura abarimu.
Kugeza ubu sosiyete ya KBs ifite bisi nini zikoresha amashanyarazi zigera kuri 58.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!