00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Yiyahuye, bikekwa ko yabitewe no gutongana n’umugore we

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 July 2026 saa 01:55
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 50 wo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, yiyahuye mu cyuzi gihangano ahita apfa, bikekwa ko yabitewe no gutongana n’umugore we ndetse n’abandi bantu bo mu muryango we.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 mu Mudugudu wa Murama mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

Bivugwa ko mbere yo kujya kwiyahura, uyu mugabo yabanje gutongana n’umugore we kuko hari ibyo batumvikanagaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yajyaga agira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ku buryo bakeka ko ari bwo bwanatumye yiyahura mu mazi agahita apfa.

Yagize ati “Uyu mugabo afite imyaka 50 ejo baramukingiranye aho asohokeye ahita ajya kwiyahura mu cyuzi gihangano kiri mu Kagari ka Muko. Birakekwa ko yari yatonganye n’umugore we, umurambo we wabonetse kuko hari abana bari hafi aho ni bo batanze amakuru ko hari umuntu waguye mu mazi tujyayo tuwukuramo ndetse duhamagara RIB kugira ngo ajyanywe kwa muganga.”

Gitifu Bizimana yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku miryango baturanye iba ibanye mu makimbirane, kugira ngo yegerwe iganirizwe hakiri kare.

Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwuha umuryango we ngo umushyingure.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages