Aya magare bayahawe kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2020. Bakaba bayahawe n’Ikigo cya SACCA gisanzwe cyita ku bana bakurwa mu muhanda.
Abahawe amagare ni abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake hirya no hino mu mirenge yose igize Akarere ka Kayonza, hakiyongeraho n’urundi rubyiruko ruzajya rubafasha kuzenguruka hirya no hino mu dusantere dutandukanye bagenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.
Uru rubyiruko rwishimiye inkunga rwahawe y’amagare, abandi bagaragaza ko banyuzwe no kuzajya bagenerwa amafaranga azabafasha kugera mu midugudu itandukanye.
Umuhumuza Happy wo mu Murenge wa Mukarange yavuze ko bagendaga n’amaguru ahantu kure bagenzura uko abacuruzi bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu gihe cyo gutaha bikabavuna cyane.
Ati “Ariko ubu ntabwo tuzongera kuvunika cyane, mfite igare nzajya ngera aho bampanze gukorera hakiri kare cyane binatume ngera ku baturage benshi.”
Umuhumuza yakomeje avuga ko urebye uburyo bashishikariza abaturage kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi ku munsi, ngo asanga hari icyo bamaze guhindura mu myumvire y’abaturage n’abacuruzi.
Yavuze ko nko mu isoko, muri gare n’ahandi hahurira abantu benshi imyumvire isa n’iyahindutse.
Kalisa Alphonse yavuze ko kuba babonye amagare bagiye kurushaho no gucengera mu ngo z’abaturage bakigisha buri rugo kwirinda COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.
Ati “Igare icyo rigiye kumfasha ni ukugera kuri buri mudugudu na buri rugo, buri muturage wese nzabasha kumugeraho kandi binamfashe gukorera ku gihe aho nakoreshaga isaha nzajya mpakoresha iminota 15.”
Umuyobozi w’Umuryango SACCA usanzwe wita ku rubyiruko rwo mu mihanda, Mukamuyenzi Valentine, yavuze ko bagize igitekerezo cyo gufasha uru rubyiruko rusanzwe rukunda kugaragara mu bikorwa byo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwa mu bikorwa bakarworohereza kuburyo babafasha no kugera kuri buri rugo.
Ati “Niyo mpamvu twagennye amagare 38 agahabwa abayobozi, urundi rubyiruko 185 rwatoranyijwe tukarugenera uburyo bwo kugera kuri buri mudugudu na buri rugo. Tumaze iminsi tubahugura ku buryo mu gihe cy’amezi atandatu bazabasha kugenzura no gusobanurira abaturage iby’iki cyorezo cya COVID-19 bakarushaho kukimenya no kucyirinda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Murekezi Jean Claude, wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere, yavuze ko guha amagare uru rubyiruko ari inkunga nziza izarubashisha kunoza akazi.
Yavuze ko bagiye gukorana n’uru rubyiruko ku buryo rugenda urugo ku rundi rugenzura abaturage batubahiriza amabwiriza aho bibaye ngombwa rukabigisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!