00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umurambo w’umusore w’umukarani wasanzwe urambitse ku muhanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 May 2017 saa 02:16
Yasuwe :

Mu murenge wa Mukarange, uherereye mu mujyi wa Kayonza hatoraguwe umurambo w’umusore witwa Nsengiyumva Eric uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko.

Nsengiyumva wari usanzwe ari umukarani mu mujyi wa Kayonza ntiharamenyekana ababa bihishe inyuma y’urupfu rwe n’impamvu yaba yishwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko yamenye aya makuru ahamagawe n’abaturage babonye umurambo mbere.

Yagize ati “Mu gitondo saa kumi n’ebyiri, nahamagawe n’abaturage bari bahanyuze bavuga ko babonye umurambo duhita dutabara[..]. Uwishwe yari asanzwe akora akazi k’ubukarani hano mu mjyi wa Kayonza.”

Yongeyeho ati “Kugeza ubu ntabwo turamenya icyo yaba yazize, umurambo bawujyanye i Gahini kuwusuzuma, ubwo turategereje. Umurambo wari uryamye ku muhanda nta kimenyetso na kimwe kigaragaza icyo yaba yazize, wagira ngo ni abantu baje barahamurambika.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .