Ibi aba bagore babigaragaje ubwo bari mu imurikabikorwa bagaragaza ibikorwa basigaye bakora nyuma yo kumara umwaka bahabwa ubumenyi mu kwihangira imirimo.
Bamwe muri aba bagore twaganiriye bavuga ko mbere y’uko bigishwa imyuga, bahoraga bategereje ko abagabo babo ari bo bagomba gushakisha ibyo gutunga imiryango yabo, ariko ngo ubu byarahindutse kuko usanga buri wese arajwe ishinga n’iterambere no gukorera urugo rwe.
Murebwayire Odette umwe muri aba bagore avuga ko yigishijwe ubukorikori aho akora imirimbo ndetse n’imitako bikozwe mu masaro, avuga ko kuva yatangira gukora ibi bikorwa amaze kwiteza imbere aho afashanya n’umugabo we guhahira umuryango we, kubagurira imyambaro, kubatangira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibindi.
Mukampazimpaka Patricia we avuga ko amaze gupfakara yahuye n’ibibazo byo kugorwa no gutunga umuryango yari asigiwe n’umugabo we, ariko nyuma yo kwigishwa, ngo ubu abana be biga mu mashuri meza mu gihugu cya Uganda ndetse ngo yanahubatse inzu y’agaciro gasaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda akaba anateganya kubaka indi nzu mu Rwanda mu gihe cya vuba.
Musaniwabo Devote ni umupfakazi warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, na we avuga ko ibi bikorwa bakora byamufashije mu myigire y’abana be ndetse ngo yanaguze isambu ku buryo ateganya kuyubakamo inzu.
Aba bagore bakomeza bavuga ko kuba baritabiriye kwiga bagahabwa ubumenyi bwo gukora ibikorwa bibyara inyungu ngo byanagabanyije amakimbirane yagaragara mu miryango yabo, aho abagabo babo bahoraga babahohotera bababwira ngo ntacyo bamaze kubera ko ari bo bakora imirimo ibabyarira inyungu ugasanga abagore bahora mu mirimo yo mu rugo gusa.
Umuyobozi mukuru wa “Women for women” ufite icyicaro muri leta zunze ubumwe za America Jennifer Windsor avuga ko bakorana neza na Leta y’u Rwanda akaba yemeza ko bazakomeza gufasha abagore kwiteza imbere.
Jennifer yagize ati: ”Kugeza ubu turakorana neza na leta y’u Rwanda kandi tuzakomeza gukorana na yo mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’umwari n’umutegrugori .“
Murangira Bosco umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umugore muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, atangaza ko iyo umugore ashoboye kugira icyo yinjiza mu rugo ngo byongerera umuryango kuba wagira ubuzima bwiza ndetse bikaba binagira uruhare mu kwirinda amakimbirane aba ashingiye cyane cyane ku bukene.
Women for women yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 1997, ikaba imaze gufasha abagore barenga ibihumbi 50,000 mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO