Kuri uyu wa 23 Werurwe 2018, nibwo icyiciro cya mbere cy’inzu umunani zubatswe mu mushinga uzatwara asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda zatashywe ku mugaragaro. Izi nzu zubatswe ku nkunga y’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, Ihuriro ry’amakoperative (RCA) n’abandi.
Kabalisa Bernadette, umubyeyi w’abana batandatu yatangaje ko akuwe mu bwigunge kuko yari abayeho nabi.
Yagize ati “Ntaho kuba nari mfite, nari mbayeho mu buzima bungoye bw’ ubukode. Ubu ndishimye birenze.”
Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, Mukantabana Seraphine, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uwo mushinga wo kubaka ayo macumbi harimo n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani zakusanyije inkunga zifatanyije n’Abanyarwanda babayo.
Yakomeje asaba abaturage gucunga neza izi nyubako bahawe. Ati “Murabona ko tuzitashye zisa neza, nimukanguke mukore kugira ngo ubuzima bwanyu bube bwiza. Ngira ngo uwaturuka kure akaza muri uyu mudugudu ashakisha abantu bifite, yaza hano. Mukore mube abakire muve mu cyiciro cya Kabiri […] izi nzu ntizikodeshwa, ntizigurishwa, ntizigwatirizwa muramenye. Hari ushobora kujya ku kabari akanywa avuga ngo mfite inzu ndayigwatira. Abayobozi n’abaturage muramenye muzacunge ntihazagire ubikora.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jaques Musemakweri, yabwiye abaturage ko Ingabo z’u Rwanda, ziri mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka uwo mudugudu, ko zidahera mu magambo ahubwo zerekana ibikorwa kandi ko bitagarukira mu Rwanda gusa.
Yavuze ko n’aho ziri mu butumwa bw’amahoro zibikora, anabasaba gukomeza gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufurukye Fred, yasabye abatujwe mu mudugudu kubyaza umusaruro ibikorwaremezo birimo nk’amashuri bizafasha abana kwiga.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kageyo ugizwe n’inzu umunani, imwe iturwamo n’imiryango ine, buri imwe ifite ubwiherero, igikoni n’ubwogero bwayo; ufite ishuri, ivuriro, irerero ry’abana, ahafatirwa amazi n’ibindi.
Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero ivuga ko mu gihugu hose hamaze kubakwa inzu zisaga 800 hirya no hino zituzwamo abagenerwabikorwa bayo.



















TANGA IGITEKEREZO