Ni nyuma yuko iyi banki iri mu zikunzwe mu gihugu itanze inkunga ya miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda agakoreshwa mu kubasanira inzu zari zarangiritse hamwe n’urwibutso. Izi nzu zikaba zaraguriwe amabati mashya, inzugi, amadirishya, ibikoni, ubwogero, ubwiherero ndetse zinashyirwamo sima.
Mu kiganiro na IGIHE, aba baturage bagaragazaga ibyishimo kuko inyinshi mu nzu babagamo ngo zubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, zikubakwa huti huti bikaba byatumaga ziva cyane izindi zikaba zarasenyutse.
Mukagasana Immaculée utuye mu Mudugudu wa Cyabitana mu Kagari ka Nkamba, yavuze ko yabaga mu nzu y’ibyondo kandi ishaje cyane, akaba ari iby’agaciro kuba agiye kurara mu nzu nziza itazamuteza ibibazo.
Ati “Nari mbayeho mu nzu imeze nabi cyane y’ibyondo, hasi nakurungishaga amase none banshyiriyemo sima n’amabati mashya, ubu ngiye kujya nkoropa ntari narabyigeze, ndashimira cyane ubuyobozi bw’iyi banki kuba baradutekerejeho ubu natwe tugiye kubaho mu buzima bwiza.”
Rutayisire Egide we yavuze ko inzu ye yari igiye kugwa nyuma yuko amabati atwawe n’umuyaga, ariko nyuma yo gusanirwa inzu ubu nawe agiye gutangira kwiteza imbere ku buryo impinduka zizaba iwe zizanagaragarira ubuyobozi.
Ati “Ya mafaranga umuntu yagakoresheje asana inzu tuzayashora mu bindi bikorwa by’iterambere ry’urugo ku buryo n’ubuyobozi buzabyibonera, ubuyobozi bw’iyi banki turabushimira cyane.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Ruramira, Nziyoroshya Elysa, yavuze ko iyi miryango ine yatoranyijwe ngo ifashwe yari ibayeho nabi cyane inzu zabo zishaje cyane izindi ziva kandi ari ibyondo.
Yavuze ko bashimira ubuyobozi bwa BPR Plc bwabatekerejeho bukaza kubafasha dore ko ari naho iyi banki yatangiriye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Gatanazi Rongin, yashimiye ubuyobozi bw’iyi banki kuba bwibutse abaturage baho yavukiye bukaza kubafasha.
Ati “ Icya mbere tubashimira kuba bongeye kutuzirikana n’ubundi iyi banki yatangiriye hano muri uyu Murenge mu 1975, turabashimira rero uwo muco w’uko abantu bibuka aho banki yatangiriye bakagira icyo batumarira , turabashimira ko bafashije abacitse ku icumu kubona icumbi risobanutse ndetse bakanadufasha gusana urwibutso.”
Umuyobozi muri banki y’Abaturage y’u Rwanda ushinzwe Intara y’Iburasirazuba, Karemera Fiston, yavuze ko uyu Murenge bafitanye amateka kuko ariho iyi banki yatangiriye, ngo bikaba byari ngombwa gufasha abahatuye.
Ati “ Ibikorwa byadushimije cyane urabona ko urwibutso rwasanwe neza ndetse n’inzu z’abacitse ku icumu nazo zubatswe neza, hari ibikorwa bindi batugejejeho ibyifuzo by’ibigega bifata amazi ndetse n’indi mirimo yo gusoza urwibutso, tugiye kuganira n’ubuyobozi bwa banki nyuma tuzagira icyo tubikoraho.”
Muri uyu Murenge wa Ruramira mu Kagari ka Nkamba niho hatangiriye Banki y’Abaturage y’u Rwanda BPR mu 1975, abaturage banagejeje icyifuzo ku buyobozi ko bwabafasha bukahagarura ishami kugira ngo bongere babitse muri banki yabo mu buryo buboroheye.
Banki y’abaturage y’u Rwanda iherutse kuvugurura inguzanyo itanga ku mushahara, iyo kubaka cyangwa kugura inzu n’iyo kugura imodoka, mu rwego rwo gufasha abakiriya kugera ku byo bakeneye, bijyanye n’uko ubuzima bwahindutse.



















TANGA IGITEKEREZO