Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020 mu Mudugudu wa Busindu Akagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo.
Amakuru agaragaza ko uyu mugabo witwa Mbyayingabo wari wariyise Twagirimana Vincent w’imyaka 36 mu mwaka wa 2011 yari atuye mu Mudugudu wa Cyugamo Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, tariki 28 Ugushyingo 2011 uyu mugabo ngo yishe uwari umugore we akoresheje umuhoro ubundi ahita aburirwa irengero.
Uyu mugabo ngo yabanje gucikira muri Kayonza ari nako ahindagura amazina nkuko bigaragara ku rupapuro rusimbura indangamuntu yagenderagaho. Kuri urwo rupapuro, bigaragara ko rwantangiwe mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro mu Kagari ka Rwigerero mu mwaka wa 2017. Aho kwandikaho Mbyayingabo nkuko yitwaga bahinduye izina bandikaho Twagirimana Vincent akaba ari naryo yagenderagaho mu mujyi wa Kabarondo aho yakoreraga imirimo y’ubucuruzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE ko amakuru y’uko uwo mugabo yishe umugore we bayamenye ubwo umuturage umwe umuzi neza i Masaka aho yabaga yamubonye mu isoko agahita abibwira inzego z’umutekano.
Yagize ati “ Kuko i Kabarondo tugira isoko rinini rijyamo n’abaturage benshi, hari umuturage wari uturanye n’uyu mugabo i Masaka aza mu isoko aramubona kuko yari amuzi ko yishe umuntu, abibwira mugenzi we bahita banabibwira inzego z’umutekano nazo zitangira gukurikirana ari nako zikorana n’inzego z’umutekano i Masaka kugeza ubwo dusanze ari ukuri ejo turamufata.”
Kagabo yakomeje avuga ko ubundi uyu mugabo akomoka mu Karere ka Muhanga akaba yarishe uwo mugore i Masaka nyuma yo kumwinjira bakabana nk’umugore n’umugabo.
Yavuze ko nyuma yo kumufata kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kabarondo hakaba hategerejwe ko RIB ikorera mu Karere ka Kicukiro iza kumufata kugira ngo aryozwe icyaha cy’ubwicanyi yakoze.



















TANGA IGITEKEREZO