00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Babiri bapfiriye mu mpanuka y’imodoka, abandi 16 barakomereka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 January 2025 saa 03:16
Yasuwe :

Abaturage babiri bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ya Hiace yabereye mu Karere ka Kayonza, abandi 16 barakomereka barimo batanu bakomeretse bikomeye, bose bahita bajyanwa ku bitaro bya Gahini ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane ahagana saa Tanu z’amanywa, mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Karambo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yaguyemo abaturage babiri mu gihe abandi 16 bakomeretse harimo n’abakomeretse mu buryo bukomeye.

Yagize ati “Impanuka yabaye ni iy’imodoka ya minibus, Toyota Hiace yavaga mu cyerekezo cya Karubamba igana kuri kaburimbo. Yageze muri Rukara ahantu hamanuka kandi yihuta, gukata ikorosi rihari biramunanira imodoka igonga ibiti irakomeza igwa munsi y’umuhanda. Hapfuyemo abantu babiri, abandi 16 barakomereka barimo batanu bakomeretse cyane.”

SP Kayigi yakomeje avuga ko abantu bose bakomeretse n’abaguye muri iyi mpanuka bajyanywe ku bitaro bya Gahini.

Uyu Muvugizi yasabye abakoresha umuhanda kwirinda kwirara no kwitwararika mu gihe batwaye imodoka, kuko impanuka yabera ahantu aho ari ho hose.

Ati “Abatwara imodoka baributswa ko impanuka ishobora kubera mu mihanda y’igitaka cyangwa kaburimbo igihe utubahirije ibisabwa ngo ugende neza. Turabasaba kutirara, uburangare no kwirinda umuvuduko ni ingenzi mu gihe batwaye imodoka kandi n’abagenzi bakabigiramo uruhare.”

Kugeza ubu abakomeretse bari kwitabwaho n’ibitaro bya Gahini mu gihe hari n’undi wahise ajyanwa ku bitaro bya Kanombe.

Imodoka yerekezaga ku muhanda wa kaburimbo ibura uko ikata ikorosi ihita igonga ibiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .