Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2025, mu Mudugudu wa Nyagaharabuge mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara. Umusore umwe yari afite imyaka 18 mu gihe undi yari afite imyaka 16.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko aba basore bagwiriwe n’ikirombe ahagana Saa Saba z’ijoro ariko biza kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Ati “Aba basore rero bitwikiriye ijoro bajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ahantu naho hatemewe. Ikirombe cyahise kibagwira abaturage bajya kubakuramo mu rukerera. Uwo musore w’imyaka 18 bamukuyemo yapfuye, mu gihe undi ufite imyaka 16 we bamukuyemo yavunitse igufa ry’akaguru.’’
SSP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi butemewe n’amategeko kuko biteza impanuka n’urupfu. Yasabye abacukura kujya babikora kinyamwuga bakabikora bafite ibikoresho byabugenewe kandi byabafasha mu gutanga amakuru mu gihe bagize ikibazo bakaba batabarwa hakiri kare.
Mu Kagari ka Rwimishinya hakunze kugaragara abasore bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Muri aka kagari kandi hakunze kugaragara abaturage benshi babashinja kubarandurira imyaka bajya gushakamo amabuye y’agaciro.
Mu mezi make ashize Polisi y’u Rwanda yafatiye muri iki gice abarenga 40 bari bari muri ibi bikorwa, nyuma yaho Polisi y’u Rwanda yanifashishije indege zitagira abapilote mu kurwanya no gutanga ubutumwa ku bacukura mu buryo butemewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!