Akagari ka Kabura kitaruye umuhanda munini wa kaburimbo, kugira ngo ukageremo uturutse ku muhanda bisaba gutega moto y’arenga 1500 Frw bitewe n’aho ugera. Ni ibintu abaturage bavuga ko bibahenda cyane.
Uretse umuhanda, muri aka Kagari abenshi bagorwa no kujya kwiyogoshesha cyangwa se ibindi bikorwa bikenera umuriro w’amashanyarazi, nko gucaginga telefone, ibikorwa bikenera gusudira n’ibindi byinshi kuko nta muriro uri muri aka Kagari.
Nsengiyumva Theoneste utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kabura, yabwiye IGIHE ko kutagira ibi bikorwa remezo bibahombya ibintu byinshi bikanadindiza iterambere ryabo n’iry’abana babo biga imyuga bakabura uko bikorera.
Ati “Umuhanda n’umuriro inaha dusa n’ababyibagiwe, twagiye tubibaza abayobozi kenshi bakatubwira ngo ni umwaka utaha na n’ubu. Hano haje Abadepite n’aba Minisitiri tukabatuma ariko ntibikorwe, hano Kabura turahinga tukeza kandi dufite n’ubushake bwo gufatanya n’ubuyobozi mu muganda ariko tukabona umuhanda mwiza watuma tubasha kugurisha ibyo twejeje.’’
Nsengiyumva yakomeje agira ati “Mfite abana barangije kwiga imyuga ariko nabuze uko nabashingira akantu gato ngo bikorere, kujya gukoresha urugi uvuye inaha ni ukujya Kabarondo, wahagera bakagutegeka kuko kurugeza inaha biguhenda kurushaho. Urugi baruzanira 2000 Frw nyamara urukoresha hano hafi ntabwo wayatanga, rwose mutuvuganire kuko dukeneye umuriro n’umuhanda.’’
Nzabonimana Andre utuye mu Mudugudu wa Gashonyi we yavuze ko buri mwaka ubuyobozi bubizeza ibi bikorwa remezo ariko ngo bikarangira ntagikozwe. Yavuze ko muri aka gasantere hari ibintu byinshi bakenera bikaba ngombwa ko batega harimo nko kwiyogoshesha agasaba ubuyobozi kumva akababaro kabo.
Mukankuranga Providence we yagize ati “Umuhanda uratugora cyane pe, iyo imvura yaguye kuva hano kuri moto baruriza bakagira 2500 Frw urumva rero nk’umuntu ukeneye kujya kwa muganga biba bigoye cyane. Turasaba ko baduha umuhanda mwiza ndetse bakanatwegereza umuriro kuko ahandi hose barawubonye uretse twebwe.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’amashanyarazi n’umuhanda mubi ujya mu Kagari ka Kabura babizi, asaba abaturage kuba bihanganye kuko ngo biri gushakirwa ibisubizo.
Yagize ati “Hari ingo ibihumbi 25 tugiye guha amashanyarazi mu Karere kacu ndetse uwo mushinga waranatangiye, uzasiga nta muturage n’umwe udafite amashanyarazi mu Karere kacu rero turabwira abaturage bose batari babona amashanyarazi ko bashonje bahishiwe.’’
Ku kibazo cy’umuhanda yavuze ko hagishakishwa ingengo y’imari kuko ngo uriya muhanda uri mu byo Akarere gatekerezaho cyane, avuga ko mu gihe ingengo y’imari yaboneka wahita ukorwa kuko nabo ngo babizi ko ari umuhanda mubi.
Akagari ka Kabura gaherereye mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, gatuwe n’abaturage ibihumbi 12 batunzwe no gukorwa ubuhinzi n’ubworozi. Mu myaka yashize aka Kagari kari indiri y’abateka kanyanga, kuri ubu ikaba yarahacitse kubera ingamba zitandukanye zahafatiwe.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!