00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abana basabwe kwitondera amahitamo y’ibyo basoma

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 17 February 2015 saa 09:41
Yasuwe :

Mu cyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma, abana bo mu karere ka Kayonza umurenge wa Gahini , basabwe guhitamo neza ibyo basoma kuko bigira uruhare rukomeye ku hazahaza habo.

Mu muhango wo gutangiza iserukiramuco ry’ibitabo no gusoma (Book and Reading Festival) Umukozi ushinzwe isakaza n’imenyekanishabikorwa mu isomero rikuru ry’Igihugu, wari intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’umuco muri uwo muhango, Oleg Olivier Karambizi, , yasabye abana kugira amahitamo meza mu byo basoma.

Yagize ati” Kugira amahitamo meza mu gusoma bituma umunyeshuri atagorwa mu kwiga, ni ngombwa kumenya guhitamo ibyo usoma kuko aribyo bikugira uwo uriwe.”

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu mu karere ka Kayonza, Sikubwabo Benoit yavuze ko mu baturage hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi babikunde banabikundishe abana babo.

Yagize ati” Twatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi gusoma kuko tuzi ko abaturage bose batumva agaciro kabyo kimwe, binyuze mu masomero rusange atatu akarere ka Kayonza gafite, turabona bizatanga umusaruro kuko tubashishikariza gusoma tunabarangira aho babonera ibitabo basoma.”

Muri uwo muhango, abana bo mu bigo by’Urwunge rw’amashuri rwa Gahini ndetse n’Urwunge rw’amashuri rwa Nyagahandagaza bagize irushanwa ryo gusoma no gusubiza ibibazo bijyanye n’ibyo basomye.

Icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma cyatangiye tariki ya 16 kizarangira tariki ya 20 Gashyantare. Buri ntara ifite akarere katoranijwe gutangirizwamo icyo cyumweru kugira ngo Abanyarwanda bagire umuco wo gusoma kandi bazabirage abana babo.

[email protected]
Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages