00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abakozi batatu baherutse gukekwaho kunyereza miliyoni 67 Frw basezeye akazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 June 2025 saa 12:14
Yasuwe :

Abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza baherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bakekwaho kunyereza miliyoni 67 Frw, banditse basezera mu kazi, nyuma yo kurekurwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare.

Abo bakozi banditse amabaruwa basezera ngo ku bw’inyungu z’akazi.

Barimo Mbasha David wari Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel na Sibomana Charles wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ingengo y’imari mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE aba bakozi uko ari batatu bose bamaze kubashyikiriza amabaruwa yo gusezera mu kazi tariki ya 3 Kamena 2025.

Ati “Bose baduhaye amabaruwa basezera, imirimo yabo iri gukorwa n’abandi bakozi mu gihe tugitegereje gushaka abandi dukurikije uko amategeko abiteganya.’’

Tariki ya 21 n’iya 26 Werurwe 2025 nibwo RIB yemereye IGIHE ko aba bakozi batatu batawe muri yombi bari kumwe na rwiyemezamirimo, aho bakekwagaho kunyereza miliyoni 67 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, icyo gihe yabwiye IGIHE ko Mbasha David, Kayigire Anselme na Sibomana Charles bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe Nzaramyimana Emmanuel we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha kuri iki cyaha.

Baje kuburanishwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, bahise bajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rutegeka ko barekurwa bakajya bitaba bari hanze.

Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ni mu gihe ubufatanyacyaha n’icyitso muri ibyo bikorwa ahanwa n’ingingo ya 84 y’itegeko ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ubihamijwe ahanwa nk’uwakoze icyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages