Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Iyi nkuba yabakubise ahagana saa Cyenda ubwo barebaga umupira wahuzaga APR FC na Pyramids FC, bakaba bareberaga uyu mupira mu rugo rw’umuntu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko aba bafana bakubiswe n’inkuba ariko ku bw’amahirwe ntihagira n’umwe upfa cyangwa ngo akomereke mu buryo bukomeye.
Yagize ati “Ahagana saa Cyenda ni bwo iyo nkuba yakubise maze abafana ba APR bari bagiye kurebera umupira mu rugo rw’umuntu barahungabana. Bari 16 bose uko bari muri salon ariko umunani ni bo byagaragaye ko bagize ibibazo. Mu bibazo bagize harimo ababyimbye amaguru, ababyimbye mu maso no mu bindi bice, twabajyanye ku kigo nderabuzima cya Kabarondo ubu ni ho bari kuvurirwa.’’
Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko mu bakubiswe n’inkuba harimo umugore n’umwana w’imyaka ine na bo bari baje kureba umupira. Yavuze ko nyuma y’uko ubuyobozi bujyanye abakomeretse kwa muganga, bwanahumurije abaturage bubasaba gushyira imirindankuba ku nzu zabo ndetse no kwirinda ibyatuma inkuba ibakubita.
Umukino wahuzaga APR FC na Pyramids FC warangiye iyi kipe yo mu Misiri itsindiye mu Rwanda ibitego 2-0 byatsinzwe na Fiston Mayele.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!