Habiyambere wari utuye mu Kagari ka Gisanze, mu Murenge wa Rubengera ho muri Karongi yishwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukwakira 2017.
Amakuru atangazwa n’abaturage b’aho ubu bwicanyi bwabereye ni uko uwivuganye Habiyambere yahise yishyikiriza mu maboko y’inzego z’umutekano nk’uko n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Gakwaya Eulade yabihamirije IGIHE.
Yagize ati “Nibyo koko muri Karongi umuntu ukurikiranyweho kwica uwitwa Habiyambere ari mu maboko ya polisi aho akekwaho kumwica amukubise inyundo. Yatawe muri yombi ahagana saa kumi n’imwe. Ubu dukomeje iperereza ngo hamenyekane icyatumye amwica.”
Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri usanga ibyaha nk’ibi bituruka ku makimbirane yo mu muryango cyangwa ubusinzi. Twagira abaturage inama yo kwirinda ibisindisha kuko buri wese bimugiraho ingaruka.”
Umurambo wa nyakwigendera watwawe mu Bitaro bya Kibuye mu gihe ukekwaho urupfu rwe yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera.



















TANGA IGITEKEREZO