Uyu mugabo bivugwa ko yari afite ikibazo cy’amadeni yafatiwe mu isoko ryo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera w’Akarere ka Karongi ku wa 20 Gicurasi 2026.
Ni nyuma y’aho Macumu Daniel wo Umurenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo, Umudugudu wa Nkonsa ari naho ukekwaho atuye, yabyutse agasanga inka ye y’ikibamba n’ikimasa icukije zitari mu kiraro, agahita abimenyesha abaturanyi n’ubuyobozi bakamufasha gushakisha.
Mu gukurikirana izo nka bamwe bagiye gushakira mu isoko ry’amatungo rya Rambura, abandi bajya gushakira mu isoko ry’amatungo rya Kanyiramugozi mu Karere ka Karongi.
Abagiye gushakira mu isoko ryo ku Kanyiramugozi bahasanze umugabo ufite inka ari kugurisha amafaranga make bagereranyije n’agaciro kazoo, barebye babona zihuje ibimenyetso n’izibwe bahita bamufata bahamagara nyirazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin yashimye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma izi nka ziboneka, asaba abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora aho gutekereza kwigabiza iby’abandi.
Ati "Turasaba ko ubwo bufatanye bwo gutanga amakuru bwakomeza, kugira ngo tubashe gukemura ibibazo nk’ibi, hagire ibigaruzwa tunasaba n’abafite ingeso nk’izi kubireka bagakura amaboko mu mifuka bagakora".
Macumu Daniel nyuma yo gusubizwa inka ze zari zibwe, yashimye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturage n’inzego z’umutekano avuga ko iki kibazo bakigize icyabo bakamufasha kugeza inka ze zifashe akazisubizwa.
Ukekwa afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!