Byabereye mu Mudugudu wa Rwungo, Akagari ka Rwungo Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi ku wa 18 Kanama 2026.
Saa saba z’amanywa ni bwo uyu mwana yafashe ikivomesho akurikira abari bagiye kuvoma amazi yo kubakisha inzu ababyeyi be bubakaga agezeyo agwamo ahita apfa.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Kuzabaganwa Vedaste yabwiye IGIHE ko amakuru y’uko byagenze yatangajwe n’umwana w’imyaka itanu bari bajyanye kuvoma wasubiye mu rugo atabaza, abaturage bagera kuri uyu mugezi bagasanga uwarohamye yamaze gushiramo umwuka.
Ati “Umwana yahise akurwa aho yarohamye ubu ari mu rugo. Ubutumwa dutanga ni uguhoza ijisho kubana babo babarinda abana ikintu cyose cyateza impanuka”.
Gitifu Kuzabaganwa avuga ko agace iyi mpanuka yabereyemo nta kibazo cy’amazi meza gihari kuko hari amavomo rusange ahubwo impamvu aba baturage bavomaga umugezi wa Rwamakoma ari uko bashakaga ayo kubakisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!