Byabaye kuri uyu wa Gatanu ku manywa ahagana saa mbili za mu gitondo, bibera mu Mudugudu wa Kibande, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Rubengera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile yavuze afatanyije n’abaturage gusibura umuhanda kugira ngo imodoka zongere gutambuka.
Yagize ati “Abantu bagiye kubona babona ivumbi riratumutse umusozi uramanuka werekeza mu muhanda uhuza Rubengera na Rugabano ujya mu Birambo, ugenda uca hejuru y’imyaka y’abaturage. Twazindukiyemo n’umuganda tubasha gufungura igice cy’umuhanda cyanyuramo imodoka ndetse twimura imiryango ibiri yari ihaturiye’’
Yakomeje avuga ko bishoboka ko icyateye ibi biza ari amazi aca hagati y’imisozi ibiri akaba yaracengeye mu butaka ku buryo yaba ariyo yatumye uyu musozi uriduka.
Imyaka yangijwe n’uwo musozi waridutse ifite agaciro ka 1, 990,000 Frw. Imiryango ibiri yabaye icumbikishijwe mu baturanyi mu gihe igishakirwa ubufasha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!