00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umusore yishe mugenzi we bapfa telefone

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 14 May 2025 saa 07:02
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 22 wo mu Karere ka Karongi yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe bikozwe na mugenzi we bakoranaga ubucukuzi butemewe bapfuye telefone.

Uru rugomo rwabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Murambi ku wa 12 Gicurasi 2025.

Ubwo bari muri ako kabari, umusore w’imyaka 32 yashyamiranye na mugenzi we wamushinjaga ko yamwibiye telephone.

Nyuma yo kuva mu kabari abasore babiri bagenze runono nyakwigendera ageze hafi y’iwabo bamukubita ikintu mu mutwe.

Abaturanyi bahise bahurura, uwakubiswe ajyanwa mu Bitaro bya Kilinda, na byo bimwohereza mu Bitaro bya CHUK ari na ho yaguye ku wa 13 Gicurasi 2025.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Kuzabaganwa Vedaste yabwiye IGIHE ko mu gitondo cyo ku wa 14 Gicurasi ahagana saa kumi z’igitondo ari bwo bamenye ko uwakubiswe yapfuye.

Ati “Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ikindi ni ukwibutsa abaturage ko gukora ubucukuzi nta byangombwa bitemewe, icya gatatu ni ugukangurira abaturage kwirinda urugomo abagize icyo batumvikanaho bakagana ubuyobozi tukabafasha kugikemura bitabaye ngombwa ko yihanira”.

Mu karereka Karongi umusore yishe mugenzi we yashyinjaga kumwiba telefone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .