Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 yahitanywe n’igitaka ubwo yacukuraga ibumba kuwa 18 Mutarama 2015, mu Kagari ka Bihume, Umurenge wa Twumba, ho mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ubwo icyo kirombe cyamugwagaho, abaturage bagerageje kumutabara ariko biba iby’ubusa, basanga uamaze gushiramo umwuka.
Nyuma y’urupfu rw’uyu musore, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba,Supt.(SP) Emmanuel Hitayezu, yasabye ko ababyeyi n’abarezi bakwirinda kohereza abana muri bene iyi mirimo mu rwego rwo kubarinda ingorane zayikomokaho.
Yanakomeje kandi asaba n’abakuru kwirinda kwishora mu bucukuzi nk’ubwo, kuko iyo babicukura basesera munsi y’ubutaka ku buryo basigara batwikiriwe na bwo, rimwe na rimwe bukabagwira, bamwe bakahaburira ubuzima, abandi bagakomereka.
Supt Hitayezu yongeyeho ati "Rimwe na rimwe abantu bacukura ingwa ku nkengero z’imigezi.Ibitaka bimanukira mu mazi bigira ingaruka mbi ku binyabuzima biyarimo.’’
Bamwe mu babyeyi n’abarezi muri rusange bohereza abana kujya gukura ibumba n’ingwa byo guhoma amazu, gusa bikaba biteza impanuka nk’izijya ziboneka mu bindi birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO