Uyu mugabo yishe aba bantu ku Cyumweru tariki 30 Kanama 2020 biturutse ku makimbirane, yavuye ku kuba uriya musaza yarahaye umwuzukuru we ubutaka.
Uwishwe ni Gumiriza Isaac, yari asanzwe atuye mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi. Icyo gihe yari kumwe n’abavandimwe n’abo mu muryango we mu rugo rwe, ngo babe abagabo ko ahaye umurima umwuzukuru we yareze, kuko abana be bose yari yarabahaye umunani.
Umuhungu we w’imyaka 43 yahise ajya mu nzu azana ifuni ayikubita Se agwa aho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque, yavuze ko uriya mugabo yabanje gutoroka agikora ariya mahano, ariko kuri uyu wa Mbere yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera ahitwa Bwishyura i Karongi.
Ati "Uriya musaza yahaye umwuzukuru we umurima w’ishimwe nk’umuntu wamureze, ndetse ibyo yari akoze byemererwa n’amategeko. Byabaye hari abandi bavandimwe ariko uwo mugabo ntibyamushimishije, nibwo yagiye mu nzu afata ifuni arasohoka asanga wa musaza mu ruganiriro ayimukubita mu mutwe no mu musaya ahita apfa.”
“Ajya mu gikari aziko agiye kwica nyina w’uwo mwana wahawe isambu aba yivuganye undi amwitiranyije, yamukubise ifuni inyuma mu mutwe.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ndetse mu gihe hari aho agaragaye bakagana ubuyobozi bukabasha mu kuyahosha.
Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kibuye ngo ikorerwe isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!