00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umugabo bikekwa ko yari yagiye gusambana yasanzwe mu rugo rw’umugore yapfuye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 May 2026 saa 09:40
Yasuwe :

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe mu rugo rw’umugore wo mu Karere ka Karongi yapfuye hakekwa ko yari yagiye gusambana, akahapfira.

Byabereye mu mujyi wa Karongi, Mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura ku wa 23 Gicurasi 2026.

Saa Kenda z’amanywa nibwo umugore w’imyaka 33, ubana n’abana be babiri yamenyesheje ubuyobozi ko mu rugo iwe hapfiriye umugabo w’imyaka 54 waharaye.

Uwo mugabo wo mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Mahembe, Akagari ka Gisoke Umudugudu wa Kivumu, bivugwa ko yari yagiye gutemberera mu Karere ka Karongi yajya gutega akabura imodoka.

Uyu mugabo ngo nyuma yo kubura imodoka yahamagaye uyu mugore utuye i Karongi ariko akaba avuka mu Karere ka Nyamasheke ngo amuhe icumbi, ari naho yapfiriye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Rwandekwe Songa yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeho n’inzego z’umutekano, zitangira iperereza.

Ati “Amakuru makeya mfite ni uko ngo yari yaje gutembera, noneho ngo agiye gutega imodoka, bumwiriraho ngo arayibura, ajya gucumbika n’ubundi ku muntu waturutse Nyamasheke witwa Mukashema Clauthilde. Clauthilde ngo yagiye kumureba saa Kenda z’amanywa aho yari aryamye, ngo arebe niba yabyutse, ngo nibwo yasanze yapfuye amenyesha ubuyobozi bw’Akagari”.

Gitifu Songa avuga ko bishoboka ko uwo mugabo nyuma yo kubura imodoka agahabwa icumbi ibyo gutaha yahise abivamo, yongeraho ko iby’uru rupfu bikiri amayobera, ndetse n’iby’abavuga ko yari yagiye gusambana atabihamya.

Ati “Iby’abavuga ko yari yaje gusambana ntawabihamya. Abashinzwe iperereza n’ubundi twari kumwe na bo ni bo baza kubimenya, na nyuma y’ibanzwa ry’uwo mugore”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyateye urupfu, naho uwo umugore atabwa muri yombi ngo atange amakuru yafasha mu iperereza ry’icyateye urupfu. Ntabwo haramenyekana niba hari uburwayi nyakwigendera yagendanaga.

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke yapfiriye ku mugore wo mu Karere ka Karongi bikekwa ko yari yagiye gusambana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages