Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu Gatanu, tariki 11 Nzeri 2020, ubwo imodoka ya Fuso yari irimo abantu 13 itwawe n’uwitwa Habimana Boniface w’imyaka 26 yaje guta umuhanda uturuka mu mujyi wa Kibuye werekeza Rubengera nuko igahitana abantu bane naho umunani bakaba bakomeretse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko iyi modoka yari itwaye ibikoresho bijyanwa ahari kubakwa ibyumba by’amashuri.
Ati “Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye ibikoresho bijyanwa ahari kubakwa ibyumba by’amashuri, (Amabati) yaturukaga Kibuye mu mujyi yerekeza Rubengera.”
“Yageze munsi y’umurenge mu ikorosi rihari imodoka inanira uwari uyitwaye, niko kurenga umuhanda ikubita umukingo igwa igaramye mu nkengero z’umuhanda igwira abakarani umunani bari bagiye kuyipakurura bari hejuru y’amabati, hahise hapfamo bane hakomereka bikomeye bane n’abandi bane barimo imbere bakomeretse byoroheje’’.
Yakomeje yihanganisha imiryango yabuze ababo, ari nako asaba aba shoferi kurushaho kuzirikana ko ubuzima bw’abantu buhenze kandi amagara asesekara ntayorwe bakaringaniza umuvuduko, bakitonda cyane kuko mu mihanda yo mu misozi haba amakorosi agoye cyane.
Abapfuye n’abakomeretse bose bahise bajyanwa ku bitaro bya Kibuye, imodoka aho yaguye hategerejwe uburyo yahava n’ibikoresho yaritwaye.
Mu karere ka Karongi haherukaga kuba impanuka ihitana ubuzima bwa benshi, muri Nyakanga 2019, ubwo imodoka itwara abagenzi ya sosiyete ya Ugusenga yarenganga umuhanda ikamanuka mu manga y’umusozi, icyo gihe abantu 11 bagahita bahasiga ubuzima.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!