Iyo mibiri yabonetse mu busitani buri mu mujyi wa Karongi, mu Kagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura ku wa 21 Gicurasi 2026.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’ako karere, Ngarambe Vedaste yabwiye IGIHE ko iyo mibiri ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ati “Yabonywe n’Abashinwa bari kubaka inzira imanura amazi ku muhanda uhuza Umujyi wa Karongi n’Inkambi ya Kiziba tumaze kubona imibiri 25. Ni icyobo cyajugunywemo Abatutsi. Igikorwa kirakomeje.”
Ibi bitangajwe nyuma y’aho ku wa 18 Mata 2026, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 143 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi irimo 80 yabonetse n’ubundi bitewe n’ikorwa ry’umuhanda Karongi-Kiziba.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kayishema Clement wari perefe wa perefegitura ya Kibuye yasabye Abatutsi guhungira muri Sitade Gatwaro ababeshya ko ari uburyo bwo kubarindira umutekano nyamara ari uburyo bwo korohereza abicanyi.
Abatutsi biganjemo abakomokaga mu zari Komini Mabanza na Gitesi bahungiye muri Sitade Gatwaro, baza kugabwaho ibitero n’abicanyi bari bafite intwaro gakondo, imbunda na grenade. Abishwe bajugunywe mu byobo bitandukanye byari hafi aho birimo n’ibitaramenyekana kugeza ubu.
Ngarambe yagaye abafite amakuru y’ahari ibyobo byajugunywemo Abatutsi badatanga amakuru ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro, ahubwo ikaboneka ari uko hagiye kunyuzwa igikorwaremezo.
Imibiri 25 imaze kuboneka yajyanywe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro mu gihe hagikusanywa amakuru ku myirondoro ya ba nyirayo.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro rushyinguyemo Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 15.000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!