00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Hari abanze kwifotoza ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 September 2026 saa 11:57
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko nyuma yo kumenya ko hari abaturage b’aka karere banze kwifotoza nkana banga guhabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga kubera imyemerere n’imyizerere, bugiye kubegera bukabaganiriza umuntu ku wundi kubera ko kubaganiriza bari hamwe bituma batizanya umurindi muri iyo myizerere.

Indangamuntu koranabuhanga ni sisiteme ihurizwamo amakuru ajyanye n’ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y’abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda.

Indangamuntu koranabuhanga izahabwa abantu bose kuva bakivuka baba Abanyarwanda bari mu gihugu no hanze yacyo.

Ibikorwa byo gufotora abaturage ngo bazahabwe iyo ndangamuntu byatangiriye mu Mujyi wa Kigali bikomereza mu turere dutandukanye two mu Ntara.

Mu turere icyo gikorwa cyagezemo harimo n’Akarere ka Karongi, abafotora bakaba baramaze kuhava bagakomereza mu tundi turere.

Nubwo bahavuye ariko harimo abasigaye badafotowe barimo n’ababyanze ku bushake kubera imyemerere.

Mukamazimpaka Clothilde yavuze ko impamvu yanze kwifotoza ari ukwanga gusubira mu byaha yihannye.

Ati “Impamvu ya mbere nanze kwifotoza ni uko ari ubuhanuzi buri gusohora kandi tuba twarabyize kera. Iby’umwuka kubibwira umuntu utari mu mwuka ntabwo yabyumva. Ntabwo wabona ubuhanuzi busohora ngo ugende ubwishoremo kuko no muri Bibiliya haranditse ngo umunyamakenga iyo abonye ikibi kije arakikinga, ariko umuswa aragenda akababazwa na byo”.

Hakizimana Jean Paul wamaze kwifotoza ngo azahabwe indangamuntu y’ikoranabuhanga anenga abaturage banze kwifotoza akavuga ko ari imyumvire mibi bafite.

Ati “Ni imyumvire mibi bafite yo kubona ibintu nk’aho ari imikino. Ni ugusuzugura Leta kuko banze kwifotoza ngo abafotora baragenda bazongere bagaruke”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie yavuze ko aya makuru akarere katari kayazi, avuga ko bagiye kuganiriza aba baturage umuntu ku wundi.

Ati “Abantu bafite imyemerere nk’iyo urabasanga ukabigisha kandi ntubikore muri rusange bigasaba ko umuntu umwigisha ukwe n’undi ukwe. Iyo ubashyize hamwe batizanya umurindi.”

“Ni ukubereka akamaro k’indangamuntu koranabuhanga none se ugira ngo ntibatunze telefoni. Akwiye kuba atekereza ati niba mfite telefoni ni gute ntakabaye ntunga indangamuntu koranabuhanga”.

Umuhoza avuga ko ntawe bazafotora ku gahato, gusa ngo bazasobanurira abaturage kugeza bumvise akamaro k’ikoranabuhanga.

Ati “Barivuna. No kuri telefoni ni uko batangiye ariko bageze aho barahinduka”.

Abaturage badakozwa ibyo guhabwa indangamuntu koranabuhanga bo mu Karere ka Karongi, bagiye kuganirizwa umwe ku wundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages