Abamotari bakorera mu turere twa karongi na Rutsiro bavuga ko imyambaro yakazi bahawe na sosiyete itwara abantu Capital Express izabafasha kunoza akazi kabo no kurushaho kwiteza imbere.
Ni mu gihe Leta y ‘u Rwanda isaba abatanga serivisi bose kugira isuku no kugaragarara neza mu byo bakora, byose bikajyanwa no kwakira neza ababagana.
Sylvestre umwe mu bamotari bahawe amakoti y’akazi avuga azabashasha gukora akazi kabo neza, cyane izafasha n’abagenzi kujya bamenya neza ko umuntu ugiye kumutwara ari umumotari koko.
Agira “Biradushimishije, buriya Capital nka sosiyete ikora ubucuruzi bw’ubwikorezi no gutwara abantu, izi neza agaciro ko gusa neza n’akamaro bigira mu guha ikizere abakiriya.”
Abamotari cyane abo mu mujyi umuntu ababwirwa no kuba bambaye imfuzankano, gusa mu bice by’icyaro usanga abamotari batagira imyanda ibaranga.
Ikoti ryahawe buri mumotari, rihagaze amafaranga y’u Rwanda 10 000, abamotari bayahawe bagasanga ari inkunga ikomeye, kandi izababera umusingi wo kurushaho kwiteza imbere.
Sosiyete ya Capital Express isanzwe ifite imikoranire myiza n’abamotari ba Karongi na Rutsiro, kuko hari igihe abaturage baba bari kure y’umujyi, maze bakaba aribo babashyira amatike imodoka yagera aho bari ikabatwara.
Evode umuyobozi wa Capital Express asobanura ko impamvu bahaye abamotari amajireari uko bahuje umwuga wo gucuruza umunyenga, “Twatekereje ko ari abafatanyabikorwa bacu, mu rwego rwo kubarinda no kurengera imikorere yabo myiza, no gutanga serivisi nziza ku babagana tubagenera utu dukoti”
Evode yongeraho ko bafite ikizere ko Akarere ka Karongi kazaba akarere karushaho kugendwa cyane kuko Capital Expess ari nayo sosiyete yatangiye gukorera muri Karongi, yatangiye ihagurutsa imoka 2 ku munsi, nyuma y’amasaha abiri, none ubu isigaye ihaguruka buri minota 30.
Usibye gufasha abamotari nk’abasangiye umwuga, Capital Express isanzwe inafasha abaturage, kimwe n’Akarere muri rusange mu bikorwa by’iterambere, ndetse bakaba banishyurira abana mu mashuri bakanafasha abatishoboye.
Inkunga bageneye abamotari bakorera mu Karere ka Karongi na Rutsiro irabarirwa mu gaciro ka 800,000 y’amafaranga y’ u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO