Kugeza ubu imirenge 13 igize Akarere ka Karongi irimo ikusanyirizo rimwe ry’amata riherereye mu Murenge wa Rubengera. Ibi bituma aborozi bo mu mirenge iri kure ya Rubengera irimo Murambi, Gashari, Ruganda na Murundi batabona aho bagurisha amata hizewe kubera ko nta kusanyirizo ry’amata ribegereye.
Siborurema Jean Damascene wo mu Murenge wa Murambi, ufite inka ebyiri zitanga umukamo wa litiro 20 ku munsi, yavuze ko mu murenge wabo bafite inka nyinshi zitanga umukamo gusa ngo bakorera mu bihombo kubera kutabona aho bagurisha amata.
Ati “Tubonye ikusanyirizo ry’amata niho twese twaboneza. Igihombo ngira ni uko ngura ubwatsi mu mafaranga ntagurishije amata. Mu cyumweru ngura ubwatsi bw’ibihumbi 20Frw”
Mukabahizi Illuminée ku munsi akama litiro enye, ndetse avuga ko we n’umuturanyi we ukama litiro 12 ku munsi babuze aho bagurisha amata.
Ati “Twifuza ko hano haba ikusanyirizo ry’amata kubera ko aho amakusanyirizo ari twumva ko litiro y’amata igura 400 Frw mu gihe hano twifuza n’uduha 200 Frw tukamubura”.
Uwamahoro Aneth ufite inka ikamwa litiro esheshatu, yavuze ko amata akama ayanywa andi akayaha abaturage ku buntu kubera ko ntaho afite ayagurisha.
Ati “Habonetse isoko ry’amata byamfasha kurihira umwana ishuri nkanatangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko bashyizeho uburyo bwo kumenya amata ari muri buri buri murenge, aborozi bo mu Murenge wa Murambi bahuzwa na koperative icuruza amata ku Rufungo kugira ngo ige ibagurira umukamo.
Ati “Hari abafatanyabikorwa turimo tuvugana nabo kugira ngo tube twashyiraho amakusanyirizo mato ahaboneka umukamo. Amakusanyirizo mato azatuma tumenya aho twashyira ikusanyirizo rinini kugira ngo amata age ahurizwa hamwe”.
Umurenge wa Murambi ufite aborozi b’inka zitanga umukamo bavuga ko babuze isoko bagurishaho amata, urimo 475 zikamwa litiro zirenga 1500 buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!