Muri ayo masoko yubatswe mu buryo bugezweho ariko akaba adacururizwamo uko bikwiye harimo irya Kigarama mu Murenge wa Gishyita, irya Gishyita mu Murenge wa Gishyita n’irya Bigugu mu Murenge wa Rwankuba.
Isoko rya Kigarama riherereye ahitwa muri Ndaturutoki hafi y’Ikiyaga cya Kivu ryatashywe ku mugaragaro tariki 4 Nyakanga 2021. Iri soko umubare w’abarikoreramo wagiye ugabanyuka bashiramo kubera kubura abakiliya.
Ku munsi w’isoko no mu masaha y’umugoroba, aya masoko usangamo abacuruzi bake bacururizamo imboga n’ibindi bicuruzwa bike, naho indi minsi aba abereye aho.
Ni ibintu abaturage bavuga ko ari igihombo kuri bo no kuri Leta kuko bafite impungenge kuko ayo masoko yatangiye kwangirika kubera kudakorerwamo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne yavuze ko ikibazo cy’amasoko ya kijyambere adakora n’adakora uko bikwiriye bakizi, ndetse ko bashyizeho itsinda ryo gushaka icyo inyubako z’aya masoko zakoreshwa mu kwirinda guteza Leta ibihombo.
Ntakirutimana yavuze ko irya Bigugu rirema nimugoroba, rikaremwa n’abantu bake hagati ya Saa Kumi n’Ebyiri na Saa Moya n’Igice, ibintu babona ko bidahagije bakurikije amafaranga ryatwaye.
Ati “Ryakabaye nibura rirema umunsi wose. N’iyo ryaba umunsi umwe ariko nibura rikarema. Natwe nk’abayobozi tubona ko ari ikibazo koko kuko ni amafaranga igihugu cyashyize ahantu atabyazwa umusaruro”.
Mu busesenguzi Akarere kakoze kasanze impamvu isoko rya Bigugu n’irya Kigarama adafite abayakoreramo ari uko yubatswe ahantu habi ku buryo bisa n’aho yubakiwe abayaturiye gusa.
Ntakirutimana ati “Twashyizeho ikipe ihuriweho izadufasha kugira ngo izi nyubako n’iyo zitakoreshwa nk’amasoko ariko dushake ikindi yakorerwamo. Twavugaga ko dushobora gushyiramo abiga imyuga, ba rwiyemezamirimo bafite imashini bashobora kuyifashisha mu kwigisha abantu kudoda, kubaza, cyangwa gukora ibindi bikorwa byatuma iryo soko rikora”.
Nubwo aya masoko uko ari atatu yabuze abayakoreramo, hari andi masoko yubatswe muri aka karere atangira adafite abayakoreramo kuri ubu akaba akorerwamo ndetse abayakoreramo basaba ko yakwagurwa. Ayo masoko arimo irya Bwishyura n’isoko ry’Abagore mu Murenge wa Rubengera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!