Babitangaje ku wa 4 Nyakanga 2026, nyuma y’igikorwa cyo gutaha izo nzu ku mugaragaro cyahujwe n’ibirori bw’umunsi mukuru wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 32.
Muri Gicurasi 2025 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bafashe icyemezo cyo kwimura imiryango yari ituye ku musozi wa Rugeyo, mu Mudugudu wa Bigugu Akagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera.
Ni nyuma y’aho uwo musozi wari wacitseho inkangu nta mvura iheruka kugwa, iyo nkangu igashyira mu manegeka abari bawutuyeho.
Ku ikubitiro himuwe imiryango 48 ihabwa amafaranga yo gukodesha inzu n’ibikoresho by’ibanze nyuma n’iyari ihasigaye iza kwimurwa kuko uwo musozi wakomezaga gutenguka usatira ingo z’abaturage.
Kwimura aba baturage no kubakodeshereza byakurikiwe no kubashakira uko bazatuzwa mu buryo burambye ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga, ari nayo mpamvu bubakiwe amazu 89 arimo inzu 49 zubatse kuri site ya Kabazi.
Nyabyenda Aphrodice uri mu bahawe inzu kuri site ya Kabazi wari uturanye na se kuri uyu musozi, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yabonye inkangu iri gutenguka isatira inzu ye, arimuka bidateye kabiri abona aho inzu yari iteretse hategutse.
Ati "Inzu yanjye nibwo nari nkiyubaka ibi biza bikimara kunsenyera nahise ntekereza ko ubuzima bwanjye burangiye, ariko kubera ubuyobozi bwiza, nagumanye icyizere, mbonye baduhaye amafaranga yo gukodesha inzu yo kubamo n’ibikoresho by’ibanze".
Kanakuze Esperance uri mu basenyewe n’ibi biza ashimira ubuyobozi bwamutabaye bukamuhungisha ibi biza byamusenyeye inzu bikanamutwarira umurima yahingaga.
Ati "Ndashimira ubuyobozi bwantabaye, none bukaba buntuje mu nzu nziza. Nzayifata neza, nyigirire isuku ku buryo umuntu unsuye nzajya mwakirira ahantu hasa neza".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin yavuze ko inzu abimuwe ku musozi wa Rugeyo wibasiwe n’inkangu batujwemo buri yose ifite agaciro ka miliyoni 7,8 Frw bivuze ko izi nzu 89 zuzuye zitwaye miliyoni 694, 2 Frw.
Buri nzu ifite ibyumba bitatu, irimo sima, ifite ububiko bw’ibintu n’igikoni, ikagira ubwiherero, ubwogero n’ikigega gifata amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko tariki 4 Nyakanga 1994, ari umunsi wahagaritse icuraburindi mu gihugu, imibereho mibi n’ubukene ugarura icyizere mu Banyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!