Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yabikomojeho ku wa 26 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe kuri Superefegitura ya Birambo (ubu ni Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi).
Ngarambe yavuze ko mu mwaka ushize wa 2024 n’uwawubanjirije wa 2023 ingengabitekerezo ya Jenoside yageze hejuru cyane, ndetse hapfa bamwe mu barokotse Jenoside.
Yagize ati “Mu Murenge wa Rugabano, hishwe Sibomana Laurent, icupa bamuhaye yashatse kurisomyaho abo bari bicaranye baranga. Iryo joro arapfa, arozwe. Bacitse ku icumu munyumva, amakuru y’uko uwanyu yishwe mujye muyatugezaho vuba”.
Mu kiganiro na IGIHE, Ngarambe yavuze ko urupfu rwa Sibomana Laurent rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko abamuroze bamurogeye mu gasantere bise ‘u Bufaransa bwigenga’.
Iryo zina naryo ubwaryo ngo rikaba rikomoka ku ngengabitekerezo y’amacakubiri na Jenoside bikigaragara mu gace Sibomana Laurent wasize abana bane yiciwemo.
Ati “Urupfu rwa Sibomana Laurent rwabaye urupfu rupfuye ubusa. Ibimenyetso by’uko yishwe byarabuze ariko barabyigamba. Inzego zishinzwe iperereza ku byaha mwongere mudufashe twongere dusubire aho hantu ayo makuru ye kugenda ubusa”.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rugabano, Samuel Habakurama yavuze ko abaroze Sibomana Laurent, batakurikiranywe, kuko yashyinguwe nk’uwazize urupfu rusanzwe amakuru y’uko yarozwe akamenyekana ari uko abamuroze babyigambye.
Urupfu rwa Sibomana Laurent rwakurikiwe n’urwa Nyiranyamibwa Béatrice wo mu Murenge wa Murundi wishwe n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bari biriwe basangira inzoga.
Mu Karere ka Karongi ni hamwe mu ho ingengabitekerezo ya Jenoside yagize ubukana cyane biturutse ku ngengabitekerezo yenyegejwe n’abahakomoka bari abayobozi bakomeye kuri Repubulika ya kabiri. Abo barimo Eliézer Niyitegeka wari Minisitiri w’Itumanaho, Karemera Edouard watangije ibyiswe twirwaneho (auto-defence civile) na Ambasaderi Senyoni.
Akarere ka Karongi niko Karere ka mbere mu Rwanda gafite imiryango myinshi yazimye kuko gafite imiryango irenga 2800 yazimye, mu gihe Nyamagabe iza ku mwanya wa kabiri imiryango yayo yazimye ari 1500.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!